Muhanga: Barasaba ko inkunga ya MINEDUC yakwita ku bana batishoboye

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9&12YBE) barasaba ko inkunga ya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) izagenerwa ibi bigo yazita cyane ku bana bava mu miryango ikennye cyane, kuko ariho usanga bamwe mu bana bataritabiriye gahunda yo kugaburirwa ku ishuri bitewe no kubura ubushobozi.

Gahunda yo kugaburira abana saa sita muri ibi bigo yatangiye mu mwaka ushize nyuma y’uko bigaragaye ko abana biga kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba batariye, batakazaga igice cya nyuma ya saa sita bayura badakurikiye mu ishuri kubera gusonza.

Bigitangira ariko ngo byakunze kugorana kuko ababyeyi batiyumvishaga uburyo amashuri yashyiriweho kwigira ubuntu atangiye kwishyuza icyo bitaga ko ari nk’amafaranga y’ishuri (Minerval) kandi bitari biteganyijwe.

Gufata amafunguro ya saa sita ku ishuri byongereye umubare w'abatsinda n'ubusabane, ariko biracyahura n'imbogamizi.
Gufata amafunguro ya saa sita ku ishuri byongereye umubare w’abatsinda n’ubusabane, ariko biracyahura n’imbogamizi.

Abana badafite ubushobozi bajyaga mu ishyamba kwiryamirayo cyangwa kuzerera igihe abandi barimo kurya (babyise kuragira imbogo) bategereje ngo bongera gutangirana amasomo.

Kugira ngo iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irusheho kugenda neza biteganyijwe ko uyu mwaka w’amashuri 2015 MINEDUC izagenera ubwunganizi ibi bigo.

Cyakora ngo iyi gahunda ntikuraho iyari isanzwe y’ababyeyi bishyira hamwe bagatanga amafaranga cyangwa ubundi buryo bwatuma abana biga muri aya mashuri barya mu kigo saa sita bagataha ku mugoroba.

KOmite z'ababyeyi nizo zisabwa kugaragaza abana bababaye cyane kurusha abandi kugira ngo nabo bagaburirwe.
KOmite z’ababyeyi nizo zisabwa kugaragaza abana bababaye cyane kurusha abandi kugira ngo nabo bagaburirwe.

Usibye kuba iyi gahunda yarahinduye ubuzima bw’abana biga muri ubu buryo, ngo yanatumye abanyeshuri batsindaga ibizamini bya Leta biyongera nk’uko umuyobozi w’urwunge rw’Amashuri rwa Sovu ruherereye mu Murenge wa Rugendabari, Kananura Antoine abivuga, aho agaragaza ko ugereranyije umwaka wa 2013 n’uwa 2014 abana babonye amabaruwa abemerera kujya kwiga mu bigo bicumbikira abana biyongereye.

Kananura avuga ko mu mwaka wa 2013 abana babonye amabaruwa bari 24 ariko nyuma y’uko abana bagaburiwe uyu mubare wariyongereye kugera kuri 38 intumbero, akaba ari uko mu bana biga kuri iki kigo nibura 80% bazajya babona aya mabaruwa abashyira mu bigo byisumbuyeho.

Aba bana kandi ngo banazamura uburyo bw’imibanire igihe bari gusangira bikaba byaba byiza rero n’abana badafite ubushobozi mu miryango yabo bitaweho by’umwihariko kuri iyi nyunganizi ya MINEDUC.

Kananura avuga ko iyi nyunganizi yazibanda ku bana "baragira imbogo".
Kananura avuga ko iyi nyunganizi yazibanda ku bana "baragira imbogo".

Kananura agira ati “bigaragara ko rwose hari abana batarya ku ishuri kuberako nta bushobozi mu miryango yabo, niyo mpamvu njye numva bazatekerezwaho kugira ngo nabo bajye muri iyi gahunda, ibi ariko bigakorwa hatirengagijwe ko kugaburira abana ari gahunda y’ababyeyi, kuko ushobora gusanga bishobora gutuma bamwe mu babyeyi bitangaga bacitse intege bagatekerezako hari uzajya abafasha”.

Iyi nyunganizi itaramenyekana ingano yayo kandi ngo yagombye gutangwa vuba kugira ngo abanyeshuri n’ikigo bamenye uko bitwara muri iri tangira ry’amashuri kuko ngo ntawe uramenya niba hazatangwa amafaranga cyangwa se ibiribwa.

Hakizimana Valerien, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi asobanura ko ibyifuzo by’ababyeyi na komite zabo ari byo bigomba gushingirwaho mu kumenya umwana ubababye koko kurusha abandi, kuko ngo usanga benshi batitabira iyi gahunda kubera imyumvire.

Hakizimana avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yakomwe mu nkokora n'imyumvire y'ababyeyi kurusha ubushobozi.
Hakizimana avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yakomwe mu nkokora n’imyumvire y’ababyeyi kurusha ubushobozi.

Avuga ko ikibazo gikomeye atari ukubura ubushobozi ahubwo ko ari ukutita ku burere umwana akeneye, “bishingiye ku myumvire mike y’ababyeyi, kuko kurira ku ishuri ntibivuga ko umubyeyi azana gusa amafaranga, ashobora no kuzana ibyo kurya kuko iyo umwana arya iwabo saa sita ni kuki utatanga ibyo yagombaga kurya mu rugo”?

Uyu mukozi kandi avuga ko iyi gahunda ari iy’ababyeyi kurusha ko iba iya Leta, cyakora ngo kuri iyi nyunganizi iteganyijwe kuva muri MINEDUC komite z’ababyeyi nizo zareba neza icyo gukora kuko ushobora gusanga umubyeyi w’umwana afite ubumuga cyangwa ibindi bibazo byatuma atarihira umwana.

Hakizimana agira ati “Bene uwo mwana ashobora no kurya ntacyo yatanze kuko bamuzi, ariko ushobora gusanga umubyeyi adafite ubushobozi, ariko afite imbaraga akaba yahabwa akazi ku kigo kugira ngo havemo ubushobozi asabwa, byose ni imyumvire”.

Murindabigwi Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka