MINEDUC yatangije gahunda yo gukangurira Abanyarwanda gusoma

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma ihereye ku bakiri bato, nk’imwe mu nkingi zizafasha u Rwanda kugera ku iterambere muri gahunda u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020.

MINEDUC itangaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose igashyira imbaraga mu muco wo gusoma mu Banyarwanda mu rwego rwo kubongerera ireme ry’ubumenyi. Ariko kugira ngo bigerweho bizasaba imbaraga n’ubufatanye; nk’uko Minisitiri Vincent Biruta abigatangaza.

Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro muri Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE), kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012, Minisitiri Biruta yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba kubanza gutsinda ubujiji.

Ati: “Guteza imbere umuco wo gusoma mu buryo bwo kwiteza imbere no kongera ubumenyi bisaba uruhare rw’ababyeyi n’abarimu. Ni ngombwa kandi ko ku rwego rw’igihugu twongera amasomero tukongera n’ibitabo”.

Minisitiri Biruta asanga ikiruta byose ari ukubanza guca ubujiji mu Rwanda, hagabanywa umubare w’abatazi gusoma kugeza ubu bageze kuri 30%. Ndetse n’abafite ubumuga bakitabwaho, bikurikije ubumuga bwabo.

Hazibandwa ku kongera ibitabo bitandukanye no guteza imbere gusoma hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr. John Rutayisire, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), we asanga u Rwanda ruteye intambwe ikomeye mu kurandura umuco wo kudasoma wabaye akarande mu Banyarwanda.

Ati: “Ibihugu byateye imbere kubera ko byabanje kwemera ko hari ikibazo. Natwe abantu bacu ntibasoma”.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuco wo gusoma”, izajya iza muri gahunda zose binyuze mu bufatanye MINEDUC ifitanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; nk’uko Dr. Rutayisire yabisobanuye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka