MINEDUC yatangije gahunda yo guhuza abashakashatsi n’abanyenganda

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yiswe Knowledge Transfer Partnership (KTP), igamije gufasha za Kaminuza, amashuri makuru n’ibindi bigo bikora ubushakashatsi, kugirana ubufatanye n’abanyenganda, mu rwego rwo guhesha abantu akazi, hamwe no kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorwa.

Ubushakashatsi bukorwa muri kaminuza buba ingirakamaro iyo busubiza ibibazo bijyanye n’iterambere ry’igihugu; nk’uko Ministiri w’uburezi Dr. Vicent Biruta, yamenyesheje abitabiriye umuhango wo guhuriza hamwe abashakashatsi n’abahagarariye inganda, kuri uyu wa gatanu tariki 18/01/2013.

Dr Marie Chiristine Gasingirwa ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri MINEDUC, yemeza ko akenshi inyigisho zitangwa mu mashuri makuru ntaho ziba zihuriye n’ibikorerwa mu nganda, cyangwa bikenerwa mu gihugu.

Ati “Duhuje inganda n’amashuri makuru bizakuraho rwa rujijo ruterwa n’uko abanyenganda banenga abarangiza amashuri yo mu Rwanda ko nta bumenyi bafite, bikadutwara amafaranga menshi yo gutumiza impuguke n’abashakashatsi hanze y’igihugu. Hari ibitabo by’ubushakashatsi byinshi cyane mu mashuri bipfa ubusa”.

Ministeri y’uburezi ifashijwe na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), igiye kujya itera inkunga imishinga itanu y’ubufatanye bw’abashakashatsi n’inganda buri myaka ibiri.

Iyo mishinga ikaba igomba kuba iyobowe n’abarangiza kaminuza ari aba mbere mu bya siyansi, aho buri mushinga uzajya uhabwa amafaranga miriyoni 10 buri mwaka.

Ikigamijwe ni ukureba uko uruganda cyangwa sosiyete ikora imirimo y’iterambere, yashobora guhaza no gusagurira isoko, kandi igatanga ibicuruzwa na servisi byujuje ubuziranenge mpuzamahanga, nk’uko itangazo rya MINEDUC ribisobanura.

Sosiyete n’inganda zigiye gufashwa n’abashakashatsi, ni iziri mu byiciro bigenga ubukungu bw’ibanze mu Rwanda birimo inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa umutungo kamere usanzwe, sosiyete z’ubwubatsi, iz’ikoranabuhanga n’izitanga ingufu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka