MINEDUC iri gushakisha abatsinze siyansi ntibatware ibihembo byabo

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iri guhamagarira abarangije amashuri yisumbuye bagatsinda neza amasomo ya siyansi (sciences) mu myaka ya 2007, 2008 na 2009 kwihutira gutwara ibihembo byabo kuko nyuma ya tariki 30/09/2013 batazaba bakibibonye.

Abo bantu bagenewe ibi bihembo bari ku rutonde rwashyizwe ku rubuga rwa interineti rwa minisiteri y’Uburezi bakaba bazahabwa ibihembo birimo mudasobwa bita laptop n’ibitabo bita inkoranya (dictionnaires) za siyansi.

Ba nyiri ibi bihembo batarabitwara kandi ngo baragirwa inama zo gukurikiza kugira ngo n’uwaba adafite umwanya azabashe gushyikirizwa ibihembo bye mu buryo bumworoheye.

Inama bagirwa n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Uburezi ni iz’uko:

1. Abanyeshuri bari ku ishuri basabwe kubimenyesha umuyobozi w’ikigo cy’ishuri bigaho kugira ngo nawe abimenyeshe minisiteri y’Uburezi, bityo ibihembo byabo
bazabishyikirizwe ku mashuri yabo badataye amasomo;

2. Abanyeshuri bari kwiga mu mahanga bo ngo bashobora guha fotokopi y’ikarita y’ishuri hamwe n’uburenganzira bwanditse ababyeyi babo cyangwa se abandi bizeye bakaza kubatwarira ibihembo byabo ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi mu masaha y’akazi;

3. Abarangije kwiga bashobora kuza kwitwarira ibihembo byabo kuri Minisiteri y’Uburezi mu masaha y’akazi bitwaje fotokopi y’irangamuntu.

Umuntu wese wese uzabona umuntu azi kuri urwo rutonde yaba ari umwana we cyangwa se uwo arera, yaba ari uwiga mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, ngo asabwe guhamagara muri Minisiteri y’Uburezi bakamubwira uburyo yashyikirizwa ibihembo by’umwana we.

Minisiteri y’Uburezi iravuga ko uwakenera andi makuru n’ibisobanuro kuri iki gikorwa ashobora guhamagara ku mirongo ya telefoni igendanwa +250 788 629 988 na +250 788 400 911 bakamufasha gusobanukirwa kurushaho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIGIHE KINGANA IKI BONGEREYE ABANYESHURI BUZUZA FORM Y’INGUZANYO?

NIZEYIMANA NOEL yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Nibyiza gutanga ibihembo kubatsinze neza majority in maths and sciences ariko ikibazo kigihari n’uburyo amatangazo atagwa nk’urugero njye nabyumvise ejo kuri radio ariko kubera ko hakiri ikibazo murwanda cya network ibyiza ayo matangazo yajya atangwa kuburwo bwanditse kugera murwego rw’Akagali cg umudugudu kandi akahagera mbere y’igihe kugira ngo nabo mucyaro bbashe kubimenya bitararenza igihe,kuko icyo cyibazo gikunda kugaragara.Murakoze

Ndahimana Dominique yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka