MINEDUC irashaka kunoza ireme ry’uburezi, ihereye ku kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) igaragaza ko ireme ry’uburezi rigomba kuvugururwa kugira ngo abanyeshuri bajye basoza amasomo bashoboye guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, haba mu gihugu cyangwa mu ruhando mpuzamahanga.

MINEDUC ivuga ko ari yo mpamvu yatumiye abayobozi b’amashuri kuza kumva ubunararibonye bahabwa n’impuguke mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi, mu nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa kane tariki 22/11/2013.

Abayobozi mu bigo by'amashuri bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ireme ry'uburezi.
Abayobozi mu bigo by’amashuri bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ireme ry’uburezi.

Damien Ntaganzwa, umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe uburezi (REB), yasobanuye ko hariho gahunda yo guhuza imyumvire mu mashuri hagati y’abayobozi, abanyeshuri n’abarezi.

“Hari umuyobozi utanga amabwiriza gusa, hari ugisha inama, utega amatwi abo ayobora; turifuza ko buri muyobozi w’ishuri yahuza iyo myumvire yose, akaganira n’abanyeshuri, akaganira n’ababyeyi, akaganira n’abarimu; kandi akajyana n’igihe kuko ubwenge bushya buragenda buvuka.”

MINEDUC yifuje kumenya uburyo amashuri yayoborwa, ufite intege nke akahigira byinshi nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu yabisobanuye.

Iyo nama ariko ngo ntiyakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi ku kigero cy’100%, kuko hari ibindi bigomba kwitabwaho byasobanuwe na Dr Harebamungu, harimo iby’ibanze byose bikenerwa kugirango umuntu yige, kugira umwarimu ubishoboye kandi ubishaka, aho umuntu yigira ndetse n’ibyubaka umwana ku mubiri n’imitekerereze ye.

Gerrit Stassyns, uyobora ibikorwa by’umushinga w’Ababiligi witwa VVOB utanga inkunga y’iterambere ku Rwanda, ashima uburyo abaturage biyubakiye ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi bitatu; ati ”Ibi nta handi nabibonye.”
Gerrit ahamya ko ubushake bw’abaturage bwo gukorera igihugu cyabo, nibujya hamwe n’ubushobozi burimo kubakwa mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, ngo nta gushidikanya ko ireme ry’uburezi rizagerwaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka