MINEDUC irasaba ko hongerwa ubukangurambaga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba ko inzego zose zishinzwe uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba zongera ubukangurambaga mu babyeyi mu rwego rwo kugira ngo ibibazo bigaragara hari abana bamwe barya ku ishuri naho abataratanze umusanzu ntibarye bikemuke.

Ibi byaganiriweho kuri uyu wa Kabiri, tariki 23/09/2014, mu nama yateraniye i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, ihuje Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri iyi ntara, yari igamije kunoza imyumvire kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri nk’aya ariko basanga hakwiriye kubaho ubwisungane mu kugaburira abana ku ishuri maze Leta ikaba yatangira umusanzu abatishoboye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, yasobanuye ko gahunda yo kugaburira abana ireba ababyeyi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, yasobanuye ko gahunda yo kugaburira abana ireba ababyeyi.

Kuva gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 itangiye mu mezi ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka wa 2014, yagiye igaragaramo imbogamizi kuko hari abana bava mu miryango bavuga ko idashobora kubona umusanzu ukusanywa kugira ngo uvemo ibyo bafungurira ku ishuri.

Abo batatanze umusanzu, usanga bigunze mu gihe abawutanze bafata iryo funguro rya saa sita, bagategereza ko icyo gikorwa gisozwa kugira ngo basubirane mu ishuri.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza yabwiye Kigali Today ko bitera ipfunwe kubona abana bamwe barya abandi batarya kandi bose basabwa gusubira mu ishuri kwiga kimwe, ariko ko ishuri ritagaburira abana bose mu gihe abatanze umusanzu ari bake kuko byatuma ibiryo bishira kare, bikabangamira n’abatanze umusanzu biteganyiriza ifunguro.

Mu nama ziganisha ku mikemukire y’iki kibazo, uyu muyobozi asaba ko Leta yakunganira iyi gahunda ku badafite ubushobozi, nk’uko habaho uburyo bw’ubwisungane, bityo hakabaho ubwisungane mu kurya ku ishuri.

Abayobozi bungirije b'uturere two mu Burasirazuba bashinzwe imibereho myiza basabwe kongera ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yumvikane.
Abayobozi bungirije b’uturere two mu Burasirazuba bashinzwe imibereho myiza basabwe kongera ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yumvikane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari gahunda y’ababyeyi ku buryo bidasaba inkunga Leta naho ngo imiryango ikennye izakomeza gufashwa muri gahunda zisanzwe za Leta ariko ubwo bufasha bakabukoresha mu kwita ku bana babo.

Mu nama yahuje uyu munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburasirazuba, bongeye gutsindagira ko ubukangurambaga ari bwo bukenewe kugira ngo ababyeyi bakomeze kwiyumvamo inshingano zo kugaburirira abana babo ku ishuri, basobanukirwa n’ibyiza byabyo kandi n’imiryango nterankunga isanzwe ifasha abanyeshuri batishoboye, ikongeraho uwo musanzu w’ifunguro ryo ku ishuri.

Muri rusange, ubwitabire bw’iyi gahunda mu Ntara y’Iburasirazuba bubarirwa kuri 77% ariko hakaba uturere turi ku isonga nka Rwamagana na Kirehe tugeze hejuru ya 95%.

Emmanuel Ntivuguruzwa & Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda ninziza cyane ariko rwose hagakwiye kurebwa uburyo ishyirwa mubikorwa, hano icyo mbona gikenewe cyane ni ubukangurambaga bwimbitse bakumvisha ababyeyi akamaro kabana kuriira ku ishuri batarinze gukora ingendo ndende basubira iwabo kurya ,

emma yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

project nziza cyane , ariko usanga rwose ikiba kibura ari ubbukangurambaga buhagije ngo igende uko yateganyijwe kandi itange n’umusaruro wateganyijwe kandi ushimishije ,

karemera yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ariko koko mwarekeyaho kunaniza Leta yanyu koko!Ukwo itagize ni gute koko? Imana izahana ababyeyi bose birengajyiza inshingano zabo zokubyara abo badashoboye kurera. Nijuru ntaryo bazajyamwo pe.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka