Kureka ibiyobyabwenge ngo byamufashije gutsinda neza no kuba intangarugero mu myifatire

Murwanashyaka Jean d’Amour, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’Indimi n’Ubuvanganzo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Bisesero mu Karere ka Karongi ahamya ko kureka ibiyobyabwenge byamufashije kuba umuntu mushya kandi akaba ngo asigaye ari umunyeshuri mwiza dore ko ngo yagize amanota 75% akaba uwa kabiri kandi ubundi atarabyigeze.

Uyu musore wo mu kigero cy’imyaka nka 21 avuga ko mu buzima bwe bw’ishuri atigeze arenzaho amanota 55%. Ibi akavuga ko byaterwaga no kuba yari yarasaritswe n’ibibyobwenge.

Agira ati “Sinigeze ngira inshuti nziza na rimwe. Igihe cyose nagiraga inshuti dusohoka mu ishuri dugahitira mu biyobyabwenge.” Avuga ko babaga bumva bishimisha ariko ngo amaze kubona ko nta cyiza yabikuragamo ahubwo byamusubizaga inyuma. Ati “Iryo tabi n’inzoga twabifataga twumva turimo kwishimisha arika nta kamaro kamaro kabyo.”

Murwanashyaka, wari wambaye agapira k’icyatsi n’ipantaro ya kaki ubona akeye haba ku myambaro no ku mubiri avuga ko akinywa ibiyobyabwenge atashoboraga kwiyitaho. Ngo ntiyashoboraga kwiyogosheja cyangwa kwigurira umwambaro mwiza ariko ngo aho arekeye ibibyobwenge agashyira ubwenge ku gihe ngo yifitiye icyizere ko icyo yifuza cyose ashobora kukigeraho.

Akomeza avuga ko nyuma y’amezi atatu gusa aretse urumogi n’ibindi biyobyabwenge ngo yahise abona umusaruro wabyo. Avugira imbere y’umuyobozi w’ikigo yigaho cya Bisesero yagize ati “Na diregiteri arahari nimbeshya anyomoze. Nari narananiranye mpora mu biyobyabwenge bikantera gutsindwa none kumva aho mbirekeye nagize amanita 75%.”

Kureka ibiyobyabwenge ngo byamufashishe kuba umunyeshuri mwiza mu myigire no mu myifatire.
Kureka ibiyobyabwenge ngo byamufashishe kuba umunyeshuri mwiza mu myigire no mu myifatire.

Murwanashyaka avuga ko umusaruro wo kuva mu biyobyabwenge ugaragarira buri wese kuko no mu rugo ngo asigaye ari umwana muzima ufatanya imirimo na bashiki be.

Byabagabo Claude, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Bisesero, Murwanashyaka yigaho na we yemeza ko atarareka ibiyobyabwenge yari yarananiranye ariko aho abirekeye akaba yitwara neza haba mu myigire no mu myifatire.

Byabagabo asaba imiryango yita ku rubuyiruko ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta kwita cyane ku nyigisho yishishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Byabagabo avuga ko ku kigo ayobora batumizaho abana bose bakeka ko baba bakoresha ibiyobyabwenge bakabasobanurira ibibi byabyo maze bakabagira inama yo kubireka.

Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita mu Karere ka Karongi imaze iminsi itanga ibiganiro mu mashuri no mu baturage bigamije gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge ndetse inasobanurira ibijyanye n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

CIP Rutagengwa Adrien, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita akaba yibutsa abakoresha ibiyobyabwenge bose ko uretse no kuba bibangiriza ubuzima, ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. CIP Rutagengwa abasaba kubireka kandi bagatungira agatoki inzego z’umutekano aho babikeka kuko ngo biri no mubihungabanya umutekano.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka