Ku myaka 51 yiga muri Kaminuza kugira ngo yivure igikomere cy’amashuli yavukijwe akiri muto

Kayitesi Immaculée w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko kugira ngo yige ari muri iyo myaka ikuze byatewe n’amateka mabi y’ivangura yakorewe mbere y’1994 akamuvutsa uburenganzira bwo kwiga akiri muto.

Kayitesi ubu wiga mu mwaka wa nyuma w’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza, amashuli ye yisumbuye yayarangirije mu ishuli rya Mater Dei riri mu karere ka Nyanza ryahoze ryigisha amasomo ya tekiniki mu myaka ya mbere y’1994.

Ngo ubwo yarangizaga kwiga muri iri shuli yari afite amanota amwemerera gukomereza muri Kaminuza ariko kubera ivangura ryakorerwaga Abatutsi byamubereye intandaro yo kwamburwa umwanya we uhabwa undi aribyo byitwaga muri icyo gihe iringaniza mu mashuli.

Kuva icyo gihe ngo igitekerezo cyo kwiga Kaminuza cyagiye kimuvamo yigira inama yo kwishakishiriza ubuzima mu bindi kuko amahirwe yo kwiga yari amaze kuyavutswa n’amateka mabi igihugu cyagize y’ivangura ry’amoko n’irondakarere.

Madamu Kayitesi Immaculée atanga ubuhamya bw'uko yagiye yiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Madamu Kayitesi Immaculée atanga ubuhamya bw’uko yagiye yiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu Kayitesi aganira na Kigali Today yavuze ko aho jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda irangiriye nyuma y’1994 igihugu kimaze gutekana no kwiyubaka mu nzego zose zirimo n’uburezi ataciwe intege n’imyaka y’ubukure yari amaze kugeramo ngo kuko mu mwaka w’2011 yahise atangira kwiga kaminuza.

Ati: “Nagiye kwigana n’abana mbyaye ngamije kugira ngo nivure igikomere navukijwe nkiri muto”. Kuri ubu buhamya bwe avuga ko n’ubwo yagiye kwiga kaminuza akuze arinze agera mu mwaka wayo wa nyuma adasubiramo isomo yatsinzwe (second sitting session).

Ikindi Kayitesi yishimira ngo ni uko amateka mabi yanyuzemo ndetse akamuvutsa amahirwe yo kwiga atigeze amuca intege zo gukora ngo yiteze imbere ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari imaze kurangira. Kuri ubu afite uruganda rutunganya ibikomoka ku mata ruherereye mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Atanga inama ku bantu bose yo kudacika intege mu buzima bitewe n’ibiruhije bagiye banyuramo bibagoye cyane cyane aho bamwe mu rubyiruko usanga bitinya bakanitakariza icyizere ngo kandi nta mpamvu mu gihe umuntu akiriho agihumeka umwuka w’abazima.

Agira ati: “Nta myaka yo kwiga ibaho aho wabishakira cyose wajya mu ishuli kandi ukiga neza kimwe n’abakiri bato mu myaka ugatsinda ukanabarusha mu bumenyi ”.

Ibyo Kayitesi Immaculée amaze kugeraho byose avuga ko abikesha ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi gifite imiyoborere myiza ihamye itandukanye n’iya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amaeka u Rwanda rwaciyemo ni mabi kandi bisaba ko tuyarenga tugatumbera ahazaza kuko iyo ubaye imbata y’amateka uheranwa n’agahunda kadshira ariko kakujyana mu bukene budashira, uyu mubyeyi abere abandi urugero batinyaga kwiga ngo igihe cyarabarenze

muku yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka