Korongi: 555 barishimira ko bavuye mu mujiji nyuma yo gusoza amasomo yo kwakdika, gusoma no kubara

Abaturage babarirwa muri 555 bo mu Karere ka Karongi basoje amasomo yo kwandika, gusoma no kubara , kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2014, binyuze mu iterero rya ADPR ku nkunga y’umuryango Global Communities ubicishije mu mushinga USAID EJO HEZA barishimira ko bavuye mu mubare w’injiji bakaba bagiye kujyana n’abandi muri gahunda z’iterambere.

Bamwe mu batari bazi gusoma ngo bakaba bajyaga bakoresha ibimenyetso mu mwanya w’inyandiko. Umwe mu babitangiraga ubuhamya akaba yagize ati “Ugasanga muri telephone harimo utumenyetso tw’inyenyeri, umurizo w’injangwe, tekereza nk’aho yakwanditse izina ryawe ugasanga uhagarariwe n’umurizo w’injangwe.”

Bamwe mu barangije amasomo yo kwandika, gusoma no kubara.

Abarangije izi nyigisho ngo bakaba binjiye mu mubare w’abandi mu rugamba rwo kurwanya bujiji no guharanira ejo heza. Uzamukunda Solange, umwe mu barangije ayo masomo yo kubara gusoma no kwandika ubwo yasomeraga imbaga yari muri uwo muhango umuvugo yahimbye kubera ibi birori yagize ati “Bamwe twari twaraheze mu bujiji kubera ababyeyi bacu na bo bari injiji, none benedata mureke turwanye ubujiji tugana amasomero twiteze imbere.”

Naho Mukandagano Patricie, waje ahagarariye umuryango Global Communities utera inkunga ibi bikorwa byo kurwanya ubukene n’ubujiji ngo ingaruka nziza ku barangiza amasomo yo kwandika, gusoma nmo kubara ngo zirigaragaza. Mukandagano ati “Abo mperuka gusura b’urubyiruko barakubwira bati ‘nari narabuze permis proviso ire kubera kutamenya kwandi no gusoma none ubu narayibonye nkorera na definitif. Ubu ndi umumotari niteje imbere kubera kumenya gusoma no kwandika.”

Umyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage ashikiriza umwe mu barangije amasomo yo kwandika.
Umyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ashikiriza umwe mu barangije amasomo yo kwandika.

Isimbi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage akaba yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kwigisha aba baturage kwandika, gusoma no kubara. Yagize ati “ Iki igikorwa nk’iki ni cyo tuba dukeneye cyane kandi ni na cyo Imana ishaka, ntitwabona icyo tubahemba ariko nimuzajya muhura n’aba baturage mwakuye mu bujiji bakaba baguye kwiteza imbere mujye mwumva ko ari ishema ryanyu.” Ati“Twebwe nk’akarere turishima cyane iyo tuboni ye harabaturage bavuye bavuye mu buzima butari bwiza, bavuye mu myumvire itari myiza…kuko ni yo nshingano yacu gukura abaturage mu buzima butari bwiza tubaganisha mu iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Muri abo baturage bashyikirijwe impamyabumenyi z’ amasomo yo kwandika, gusoma no kubara hakaba harimo abagabo babarirwa muri 200. Kuba umubare w’abagabo ukiri muto Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imiberho Myiza y’Abaturage, Isimbi Dative, kimwe n’abaturage bari bari muri ibyo birori ngo akaba asanga bituruka ku kuba abagabo bakunda gutsimbarara.

Kuva itorero rya ADPR ryakwinjira mu bikorwa byo kwigisha kwandika, gusoma no kubara mu mwaka w’1940, ngo rikaba rimaze kwigisha abagera kuri bihumbi 420. Kuri ubu ADPR ngo ikaba ifite amasomero mu turere 8 two mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba.

Korongi: 555 barishimira ko bavuye mu mujiji nyuma yo gusoza amasomo yo kwakdika, gusoma no kubara

Abaturage babarirwa muri 555 bo mu Karere ka Karongi basoje amasomo yo kwandika, gusoma no kubara , kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2014, binyuze mu iterero rya ADPR ku nkunga y’umuryango Global Communities ubicishije mu mushinga USAID EJO HEZA barishimira ko bavuye mu mubare w’injiji bakaba bagiye kujyana n’abandi muri gahunda z’iterambere.

Bamwe mu batari bazi gusoma ngo bakaba bajyaga bakoresha ibimenyetso mu mwanya w’inyandiko. Umwe mu babitangiraga ubuhamya akaba yagize ati “Ugasanga muri telephone harimo utumenyetso tw’inyenyeri, umurizo w’injangwe, tekereza nk’aho yakwanditse izina ryawe ugasanga uhagarariwe n’umurizo w’injangwe.”

Abarangije izi nyigisho ngo bakaba binjiye mu mubare w’abandi mu rugamba rwo kurwanya bujiji no guharanira ejo heza. Uzamukunda Solange, umwe mu barangije ayo masomo yo kubara gusoma no kwandika ubwo yasomeraga imbaga yari muri uwo muhango umuvugo yahimbye kubera ibi birori yagize ati “Bamwe twari twaraheze mu bujiji kubera ababyeyi bacu na bo bari injiji, none benedata mureke turwanye ubujiji tugana amasomero twiteze imbere.”

Naho Mukandagano Patricie, waje ahagarariye umuryango Global Communities utera inkunga ibi bikorwa byo kurwanya ubukene n’ubujiji ngo ingaruka nziza ku barangiza amasomo yo kwandika, gusoma nmo kubara ngo zirigaragaza. Mukandagano ati “Abo mperuka gusura b’urubyiruko barakubwira bati ‘nari narabuze permis proviso ire kubera kutamenya kwandi no gusoma none ubu narayibonye nkorera na definitif. Ubu ndi umumotari niteje imbere kubera kumenya gusoma no kwandika.”

Isimbi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage akaba yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kwigisha aba baturage kwandika, gusoma no kubara. Yagize ati “ Iki igikorwa nk’iki ni cyo tuba dukeneye cyane kandi ni na cyo Imana ishaka, ntitwabona icyo tubahemba ariko nimuzajya muhura n’aba baturage mwakuye mu bujiji bakaba baguye kwiteza imbere mujye mwumva ko ari ishema ryanyu.” Ati“Twebwe nk’akarere turishima cyane iyo tuboni ye harabaturage bavuye bavuye mu buzima butari bwiza, bavuye mu myumvire itari myiza…kuko ni yo nshingano yacu gukura abaturage mu buzima butari bwiza tubaganisha mu iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Muri abo baturage bashyikirijwe impamyabumenyi z’ amasomo yo kwandika, gusoma no kubara hakaba harimo abagabo babarirwa muri 200. Kuba umubare w’abagabo ukiri muto Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imiberho Myiza y’Abaturage, Isimbi Dative, kimwe n’abaturage bari bari muri ibyo birori ngo akaba asanga bituruka ku kuba abagabo bakunda gutsimbarara.

Kuva itorero rya ADPR ryakwinjira mu bikorwa byo kwigisha kwandika, gusoma no kubara mu mwaka w’1940, ngo rikaba rimaze kwigisha abagera kuri bihumbi 420. Kuri ubu ADPR ngo ikaba ifite amasomero mu turere 8 two mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka