Kirehe: Gutinda k’umushahara wa Mwarimu ni imbogamizi kuri we

Bamwe mu barezi bo mu karere ka Kirehe baratangaza ko kuba umushahara wabo ubageraho utinze ari imbogamizi ku buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe mwarimu kuri iki cyumweru tariki 5/10/2014.

Muri ibyo birori, mwarimu Anathalie Mukandateze yatangaje ko abarimu babayeho neza ariko bagihura n’ikibazo cyo kubona umushahara wabo impitagihe.

Yagize ati “nta kibazo dufite uretse ko umushahara uza utinze mwarimu akijujuta akabura icyo arya n’abataha kure bakabura agatike”.

Abarimu babangamiwe n'umushahara ubageraho impitagihe.
Abarimu babangamiwe n’umushahara ubageraho impitagihe.

Uyu murezi ariko yagarutse ku kibazo cy’umushahara wa mwarimu utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, agasaba Leta ko yashaka uburyo imwongerera niyo byaba gato kuko mwarimu aba yavunitse kandi agakorana akazi ke ubwitange.

“Icyo nasaba ni ukutwongerera agashahara nta kindi, bakamenya ko mwarimu yababaye kuko umushahara ntabwo uhwanye n’ibiri ku isoko. Iyo umuntu abonye umushahara awuhahisha mu cyumweru ukaba urangiye ahasigaye umuntu akikoca (akirwanaho),” Mukandateze.

Protais Murayire umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abarezi gukunda umwuga bakora bakawushyiraho umutima kuko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarimu sacco i kirehe ntacyo ikitaho mwazabariza abarimu baho impamvu inguzanyo zidatangwa

alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka