Kirehe: Abarangije amashuri yisumbuye ngo nta bwoba ubushomeri bubateye

Abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye babona nta mpungenge bafite yo guhura n’ikibazo cy’ubushomeri kuko ngo bizeye ubumenyi bakuye mu masomo cyane cyane ajyanye no kwihangira imirimo.

Ubwo Kigalitoday yabasangaga mu mu masomo ajyanye n’itorero ry’igihugu ku kibuga cy’umupira cya Nyakarambi bakora imyitozo yo kwirwanaho batangaje ko ngo nta mpamvu yo kugora Leta ngo barayisaba imirimo kuko nabo bazi kuyihanga.

Ngabitsinze Evariste ati “nk’abantu barangije tugiye guhanga udushya hanze aha biturutse ku masomo twungutse yo kwihangira imirimo”.

Urubyiruko rwa Kirehe ngo rwiteguye kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwa Kirehe ngo rwiteguye kwihangira imirimo.

Turikunkiko Samson ati “nta bushomeri kuko urubyiruko rwa Kirehe turasobanutse turangije amashuri 6 hari byinshi byo gukora erega ubundi ubushomeri bubi mu buzima ni ubwo mu mutwe, turi abantu bakuru tuzi uburyo twakwibeshaho ni umwanya mwiza wo kugaragariza Leta ibyo yadutanzeho ko bitapfuye ubusa dushimisha n’ababyeyi badufashije”.

Ku bijyanye n’ibishuko biri hanze aha n’izindi ngeso mbi zijyanye no kwishora mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge abanyeshuri bo muri Kirehe bo ntibabikozwa kuko ngo icyo babashukisha ni ubukene kandi bo bizeye kuburwanya bihangira imirimo.

Ngo bagiye gufasha ubuyobozi guhashya ibiyobyabwenge.
Ngo bagiye gufasha ubuyobozi guhashya ibiyobyabwenge.

Mushimiyimana Divine ati “ ba shuga dadi? Bazadukura he ko dufite ubumenyi buhagije tukaba tugiye kwihangira imirimo murumva abo ba shuga dadi badushukisha iki? ubu abakobwa natwe dukwiye kwihagararaho tukamenya akamaro k’amashuri turangije tukihangira udushya tukagira ikintu twigezaho ntabwo bashobora kudushuka ngo tubyemere”.

Nizeyimana Emmanuel we yagize ati “muri Kirehe ibibazo by’ibiyobyabwenge kirahari ariko mu buryo bwo kubirwanya twebwe nk’urubyiruko rwize tugiye kwigisha ababifata kuburyo bizasigara ari amateka kuko birangiriza cyane”.

Iyi nyubako ihagaze agaciro k'amafaranga miliyoni 126 igenewe urubyiruko.
Iyi nyubako ihagaze agaciro k’amafaranga miliyoni 126 igenewe urubyiruko.

Ngendahimana Anastase umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe urubyiruko umuco na siporo avuga ko urubyiruko rufite ibikorwa byinshi bibumbira mu makoperative bakihangira imirimo kuko ruhabwa amasomo ajyanye no kwihangira imirimo bakaba bujurijwe inzu igezweho ihagaze amafaranga agera kuri miliyoni 126 hakiyongeraho ibibuga binyuranye bihagaze miliyoni 11.

Yagize ati “iyo nzu izafasha urubyiruko kwihangira umirimo binyuze mu ma koperative bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, imyuga inyuranye nk’ubudozi, ubusudizi, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi, ubukanishi, ikoranabuhanga n’ibindi.”

Urwo rubyiruko rurangije rurasaba bagenzi babo kwirinda ibikorwa bibi bishora urubyiruko mu ngeso mbi birinda ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ubukene.

Servilien Mutuyiamana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka