Kimihurura: Urubyiruko rwiga muri za segondaire rwahuriye mu marushanwa y’ibiganiro mpaka

Umuryango w’urubyiruko iDebate Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/2/2014, wateguye amarushanwa y’ibiganiro mpaka mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri biga mu masegonderi kugira umuco wo kuganira ku bibazo byugarije igihugu.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 200 baturutse mu bigo 15 bahuriye ku ishuri rya IFAK ku Kimihurura, bajyaga impaka ku ngingo igira iti "U Rwanda rwari rukwiye guhindura imyigishirize kugira ngo ruhangane n’ibibazo biriho."

Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya FAWE bashyikirizwa igikombe begukanye.
Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya FAWE bashyikirizwa igikombe begukanye.

FAWE Girls School niryo shuri ryegukanye igikombe naho umunyeshuri wagiye imoaka neza aba Igihozo Sandrine waturutse mu ishuri rya Martyrs Secondary School.

Teta Christine, umuyobozi wa iDebate Rwanda, yatangaje ko abanyeshuri bakomeza kwitabira ibi biganiro uko umunsi ukeye. Yagize ati "Iri rushanwa riri mu marushanwa meza twakoze kuva twatangiza uyu muryango. Twakiriye abana benshi kandi bari babifitiye ubushake n’ubushobozi."

Abanyeshuri nabo bishimiye uko irushanwa ryari riteguye, anashimira umuryango iDebate kuko wabafashije gukurana umuco w’ibiganiro mpaka biganisha ku iterambere, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Mekha Rousseau Ndayisenga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka