Kayonza: Hararebwa uburyo abana birukanywe muri Tanzaniya basubizwa mu mashuri

Abana bacikije amashuri nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya bazasubizwa mu mashuri kugira ngo badakomeza kudindira.

Bamwe mu batahutse bacumbikiwe mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza nyuma yo gusanga nta miryango bafite bahita bajyamo kuko bari bamaze igihe kinini baba muri Tanzaniya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais, avuga ko ubu bari kubarura abo bacumbikiwe i Rukara, kugira ngo hamenyekane icyo buri wese yakoraga muri Tanzaniya.

Ku birebana n’abana bakiri bato bahoze biga muri Tanzaniya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yavuze ko bari kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uko basubizwa mu mashuri ya Leta mu Rwanda ntibazadindire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais.

Nta mubare ntakuka w’abana bagomba gusubizwa mu ishuri uramenyekana kuko kugeza ubu hari abandi Banyarwanda bagitaha kugeza ubu.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu murenge wa Rukara habarurwaga Abanyarwanda barenga gato 120 batahutse bakaba nta miryango bari basanzwe bafite kuko bari baragiye muri Tanzaniya kera.

Kuri abo hiyongeraho abandi amagana bo mu karere ka Kayonza batashye bagahita bakirwa n’imiryango ya bo.

Kugeza ubu harabarurwa Abanyarwanda bagera ku 7000 bamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya. Uretse abana bateshejwe amashuri, haranarebwa uburyo n’abadafite imiryango bazatuzwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka