Kayonza: Abatishyuye imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kugaburirwa ku ishuri ngo biga bigoranye

Nubwo bamwe mu banyeshuri bashima gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri, hari abatarabashije kwishyura imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kugaburirwa ku ishuri kimwe n’abandi, ku buryo ngo iyo bagenzi ba bo bagiye kurya bo basigara mu mashuri bigatuma biga amasomo ya nyuma ya saa sita bibagoye kuko abatariye baba basinzira kubera inzara.

Mu banyeshuri 830 biga muri GS Mukarange Catholique, abagera kuri 391 ni bo bonyine babashije kwishyura imisanzu ibahesha uburenganzira bwo gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Mu gihe abanyeshuri batanze imisanzu baba bafata amafunguro ya bo, abandi banyeshuri batabashije kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu ya buri kwezi abahesha uburenganzira bwo kugaburirwa kimwe n’abandi baba bicaye mu nsi y’ibiti no mu mashuri bategereje ko isaha zo gutangira amasomo ya nyuma ya saa sita zigera bagasubira mu ishuri.

Abanyeshuri bemerewe kurya babanza kunyura ku mukozi ugenzura niba koko barishyuye imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kurya.
Abanyeshuri bemerewe kurya babanza kunyura ku mukozi ugenzura niba koko barishyuye imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kurya.

Abo bavuga ko iyo basubiye mu ishuri hamwe n’abandi usanga basinzira ku buryo bitaborohera gukurikira amasomo kimwe n’abariye ku ishuri nk’uko Nizeyimana Jean de Dieu wiga muri iryo shuri yabidutangarije.

Ati “Tuba twicaye hano muri ibi biti barangiza kurya ubwo natwe tukajya kwiga. Ntabwo mba ndi ku rugero rumwe n’umuntu wariye, kuko na we urumva umuntu wariye n’utariye ntiwabagereranya mu bijyanye no gukurikira amasomo mu ishuri, ntabwo bishoboka”.

Uwitwa Birinda Jean de Dieu na we yagize ati “Nta kundi byagenda ntitujya kurya nk’abandi kuko n’agafaranga kaba karabuze. Umuntu aba yiyicariye mu gacucu hari n’igihe tujya gusenga Imana nta kundi twabigenza. Ni ugutegereza nyine ubwo kugeza dutatashye umuntu akarya mu rugo saa kumi avuye kwiga”.

Kuba hari abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri abandi ntibarifate ubuyobozi bw’ishuri rya GS Mukarange Catholique bubibona nk’ikibazo, ariko ngo nta kundi byagenda kuko ikigo kitabona ubushobozi bwo kwishingira abana batabashije kubona imisanzu nk’uko umuyobozi w’iryo shuri Nduwumukiza Hormisdas abivuga.

Agira ati “Abarya bararya abandi bagakomeza kwiga uretse ko tuba tureba tukabona bibangamye ariko nta kundi twabigenza. Bamwe batanze imisanzu ugashaka kugaburira n’abatayitanze ku mbaraga za babandi bishyuye iyi gahunda yahita irangira. Ni nk’uko mu Rwanda dufite uturere 30, uturere 15 dutanze mitiweri ugashaka ko tuvuza n’utundi 15 tutayitanze, umwaka wajya kurangira ba bantu bose bitagishoboka kubavura”.

Iyo abanyeshuri bagiye kurya hari abandi baba biyicariye munsi y'ibiti kubera ko batatanze amafaranga yo kurya.
Iyo abanyeshuri bagiye kurya hari abandi baba biyicariye munsi y’ibiti kubera ko batatanze amafaranga yo kurya.

Bamwe mu banyeshuri batabonye ubushobozi bwo kwishyura imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kugaburirwa ku ishuri muri GS Mukarange Catholique ngo baturanye n’ikigo, ariko amabwiriza agenga iyo gahunda ngo ntiyemerera umunyeshuri kuva mu kigo mu gihe abandi bafata mafunguro.

Abo banyeshuri basaba ko bakoroherezwa abatuye hafi y’ishuri bakajya kurya iwabo kuko byatuma babasha kwiga kimwe n’abandi baba bariye ku ishuri.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko hakwiye kurebwa niba abana baturuka mu miryango isanzwe ifashwa na Leta muri gahunda zitandukanye hagendewe ku byiciro by’ubudehe, na bo badakwiye kujya bafashwa kwishyura uwo musanzu kugira ngo bafatire ifunguro hamwe n’abandi ku ishuri.

Abatanze umusanzu bashima iyo gahunda

Abashima iyi gahunda bavuga ko yabagabanyirije ingendo ndende bakoraga bagiye kurya mu kiruhuko cya saa sita, kuko ngo hari abakoraga urugendo rw’ibirometero bisaga bitanu kandi bagomba no kugaruka ku ishuri nk’uko abiga mu ishuri rya GS Mukarange Catholique ryo mu karere ka Kayonza, riri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 babidutangarije ubwo twabasuraga tariki 03/09/2014.

Umuyobozi wa GS Mukarange avuga ko bidashimisha ubuyobozi bw'ishuri kuba hari abanyeshuri barya abandi ntibarye ariko ngo nta kundi byagenda.
Umuyobozi wa GS Mukarange avuga ko bidashimisha ubuyobozi bw’ishuri kuba hari abanyeshuri barya abandi ntibarye ariko ngo nta kundi byagenda.

Uwizeye Issa agira ati “Kuva mu rugo kugera ku ishuri binsaba urugendo rurerure kuko kugenda no kugaruka harimo ibirometero bigera ku munani. Byarangoraga kwiga ngafata amasomo y’ikigoroba nta kintu nafashe ku ishuri ariko ubu biramfasha hamwe na bagenzi banjye duhuje icyo kibazo”.

Uwitwa Vanessa batamuriza we agira ati “Navaga aho ndira narushye cyane, ariko ubu singikora urugendo njya kurya, iyo maze kurya hano ndaruhuka nkanakomeza amasomo ya nyuma ya saa sita numva meze neza”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka