Karongi: EP Etoile yishimiye intsinzi y’abana baharerewe

Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Etoile (EP Etoile) cyo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi cyakoze ibirori byo gushima Imana no gushimira abana barangije muri icyo kigo kubera ko batsinze bose, kandi hakava n’umwana wa mbere mu Ntara y’Uburengerazuba.

Mu ndirimbo n’amasengesho, aba bana bafatanyije n’ababyeyi babo ndetse n’abarezi bishimiye ko batsinze neza dore ko uretse barindwi baziga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, abandi bose bashoboye kubona amanota meza bakoherezwa mu bigo by’icyitegererezo.

Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be, Ines avuga ko iyo ntsinzi bayikesha Imana n’umurava w’abarezi n’abarezi babo.

Yagize ati “Turashimira Imana ko yumvise amasengesho yacu ikaduha gutsinda neza, turayishimira ko yaduhaye urukundo tukabasha gukorera hamwe tugatsinda uko twabyifuzaga. Turanashimira abarezi bacu kandi bashyize umuhate mu kazi kabo kugira ngo bashobore kugakuramo umusaruro mwiza”.

EP Etoile yatanze impamyabumenyi ku bana bayirangijemo mu mashuri abanza.
EP Etoile yatanze impamyabumenyi ku bana bayirangijemo mu mashuri abanza.

Bikorimana Iradukunda Peace wabaye uwa mbere ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba yizeza abamureze n’ababyeyi be ko azakomeza kuba umunyeshuri mwiza no ku kigo agiye gukomerezaho amashuri yisumbuye.

Ati “Ndishimye cyane kandi ndashima Imana, Ngiye kwiga kuri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ndumva nshaka gukomeza gutsinda kandi ngakomeza kuba uwa mbere”.

Ni ku nshuro ya kabiri EP Etoile isohoye abanyeshuri barangiza amashuri abanza. Twambajemariya Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’iki kigo avuga ko n’ubwa mbere batsinze neza dore ngo abana makumyabiri na babiri bari bafite na bwo bari batsinze bose.

Ikigo cy'amashuri abanza cya Etoile.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Etoile.

Ibi ngo babigeraho ku muhate w’abarezi n’ubufatanye n’ababyeyi nk’uko abivuga agira ati “Ntitujya dusinzira dukora amanywa n’ijoro hakiyongeraho ubufatanye n’ababyeyi no gutoza abana gukora ntibigande”.

Iri shuri ryashinzwe na “Association Impuhwe” yari igizwe ahanini n’abarimu n’abaganga ngo bagamije kwita ku burere bw’abana babo, dore ko batabaga bizeye uko birirwa iyo babaga babasize mu rugo.

Umuyobozi wa Association Impuhwe, Niyoyita Francoise avuga ko bishimira ko iyo ntego bayigezeho.

Agira ati “Twifuzaga ko abantu bacu bagira umuntu ubitaho bakagira encadrement ihagije kuko twabaga twagiye mu mirimo itandukanye. Twashakaga rero kuba twabarinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo dushinga agashuri gato k’incuke none dore dufite na Primaire”.

Iki kigo gifite ishuri ry'inshuke n'amashuri abanza ariko gifite gahunda yo kuzakomeza kugeza kuri Kaminuza.
Iki kigo gifite ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza ariko gifite gahunda yo kuzakomeza kugeza kuri Kaminuza.

Ubuyobozi bwa Etoile na Association Impuhwe buvuga ko bufite icyizere cyo kuzagera ku ntumbero bihaye ko iki kigo mu myaka iri imbere kizagira amashuri yisumbuye na kaminuza.

Uretse barindwi bazajya mu burezi bw’Ibanze bw’imyaka 9 mu banyeshuri mirongo 31 baharangije muri uyu mwaka, abandi bose ngo baratsinze neza boherezwa ku bigo by’icyitegererezo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bushimira iki kigo cya Etoile kuko ngo cyabuhesheje ishema, dore ko uretse kuba ari cyo cyaturutseho umunyeshuri wa mbere mu ntara y’Uburengerazuba ari na cyo cya mbere mu Karere ka Karongi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka