Karongi: Abazahugura intore zo ku rugerero barasabwa kurangwa n’umuco w’ubutore no kuba intangarugero mu byo bakora

Kuva kuri uyu wa 7 Kanama 2014 mu Karere ka Karongi bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abazahugura intore zo ku rugerero z’uyu mwaka wa 2014-2015. Aya mahugurwa agamije kubaha ishusho y’umutoza w’intore uko yaba imeze kose, uko yubatse n’uko igenwa n’itorero ry’igihugu noneho ngo na bo bakabatuma kuzatoza abandi.

Nubwo ahandi mu turere iterero ryo ku rugerero ku banyeshuri barimo kurangiza amashuri yisumbuye ryatangiye muri Nyakanga 2014, Umutahira w’intore mu Karere ka Karongi avuga ko batahise batangira kuko bashakaga kubanza guhugura abazigisha izo ntore.

Abarimo guhugurwa barenga ijana biganjemo abarimu n’abashinzwe uburezi ku mirenge bakaba bahugurwa hashingiye ku ndangagaciro remezo zirindwi z’itorero ari zo Ubunyarwanda, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza ndetse no kuwuhesha agaciro.

Kuri izi ndangagaciro ngo hiyongeramo izindi nyigisho zirimo icyerekezo cy’imyaka 2020, imikorere y’itorero ry’igihugu ndetse n’inyoborabatoza. Izi nyigisho uko ari icumi (modules 10) zijyanye no kwihutisha ibipimo by’iterambere mu Rwanda; nk’uko Ndagijimana, umutahira w’intore mu karere ka Karongi abisobanura.

Kuri ibyo kandi ngo hakaniyongeraho ko buri intore igomba kugira ikayi yandikamo ubuzima bwayo nk’intore ndetse n’ibikorwa bye mu itorero. Ndagijimana akagira ati “Ni ukwiyandikira amateka umuntu akamenya uko azajya ayavuga aramutse ayabajijwe kuko iyo yanditswe n’undi ayagoreka.”

Itorero ry’uyu mwaka ngo ritandukanye n’itorero ryo mu myaka ishize kuko ubu intore zizajya zifata amasomo y’ubutore mu bigo by’amashuri bigamo noneho barangiza kwiga bagakomereza itorero ku mirenge. Iki cyiciro cy’amasomo ku mashuri ngo kizajya kibaho kabiri buri cyumweru.

Ibi ni na ko bizagenda mu mirenge kuko mu gihe bazajya baba bakora ibikorwa by’itorero bizajya bikorerwa mu tugari, ngo na bwo bazajya bagira iminsi ibiri mu cyumweru ku wa kane no ku wa gatanu y’amasomo ku mirenge.

Umutahira w'Intore za Karongi asobanurira abatoza b'intore uko itorero ry'uyu mwaka rizagenda.
Umutahira w’Intore za Karongi asobanurira abatoza b’intore uko itorero ry’uyu mwaka rizagenda.

Bamwe mu bari muri ayo mahugurwa y’abazatoza intore bavuga ko n’ubwo hashobora kuzaba ikibazo cyo kugera ku mirenge kuri iyo minsi y’amasomo kubera ko zimwe mu ntore zizajya ziba zituruka kure, bemeza ko ubu buryo ari bwiza kuko intorera zizajya zikorera byose aho zikomoka.

Cyakora bakavuga ko kugira ngo iri torero rizagende neza kurushaho bikwiye ko habaho uburyo bufatika bwo gukurikirana ubuzima n’imikorere by’intore umunsi ku wundi. Kamanzi Felix, umwe mu bazatoza intore yagize ati “Kubikurikirana byatuma intore zirushaho kwesa imihigo kandi bikihutisha iterambere riteganywa.”

Mu gihe aba batoza b’intore basaba ko habaho gukurikirana ubudahuga “Imbanzabigwi” ari zo ntore z’uyu mwaka 2014-2015, Umutahira w’Intore mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Jean Damascene, we akaba abibutsa ko umutoza w’intore agomba kugira uko yitwara kuko ngo ntawe utanga icyo adafite.

Ndagijimana yabasabye kurangwa n’umuco w’ubupfura, ubutore no kuba intangarugero mu byo bakora. Yagize ati “Umuntu atoza icyo ari ntatoza icyo azi.”

Kuva itorero ry’igihugu ryatangira mu mwaka wa 2012, iki akaba ari icyicuro cya gatatu kigiye kujya ku rugerero. Itorero rikaba ryarabimburiwe n’Imbanzirizamihigo zari intore za 2012-2013, Imparanirakurusha 2013-2014 n’Inkomezabigwi 2014-2015 ari zo zigizwe n’abanyeshuri ubu bari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisimbuye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka