Kamonyi: Ngo kugaburira abana ku ishuri byagezweho 100%

Mu gihe mu turere tunyuranye two mu Ntara y’Amajyepfo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikirimo ibibazo ku bigo byinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo bwemeza ko yashobotse 100% ku buryo buri mwana wese ahabwa igaburo rya saa sita ku ishuri.

Ibi biremezwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Uwineza Claudine, uvuga ko nta kigo cy’amashuri abanza na kimwe abana barya abandi ngo bicire isazi mu maso.

Yemeza ibi yagize ati “Ibigo byose byo mu Karere ka Kamonyi abana barya saa sita ikigero tugezeho ni 100% niba hari umuyobozi w’ishuri ubihakana yaba abeshye”.

Akomeza agira ati “Ababyeyi badafite amafaranga yo kwishyurira abana babo igaburo rya saa sita ku ishuri batanga imibyizi bagahinga ibyo barya mu cyimbo cyo gutanga amafaranga kandi hose ibi bintu byarashobotse mu Karere ka Kamonyi”.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yerekana ko mu mwaka w’amashuri ushize wa 2014 abana bagaburirwaga saa sita mu mashuri yo mu Karere ka Kamonyi bari ku gipimo cya 74,3%, ariko ngo iyo mibare mu mwaka w’amashuri wa 2015 yarazamutse bagera ku 100%, nk’uko Uwineza abivuga.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yishimiye ibi bipimo Akarere ka Kamonyi kagezeho muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri avuga ko n’utundi turere two muri iyi Ntara twabigiraho uko babigeza bakahakorera ingendoshuri.

Munyantwari akomeza agira inama n’utundi turere gushyira ingufu muri iyi gahunda ngo kuko aho ishinze imizi ifasha abana mu myigire yabo ndetse ikanabasabanya.

Ariko akomeza asaba ko aho itarabasha gukorwa ku gipimo gishimishije kiri hejuru ya 80% bakomeza ubukangurambaga mu babyeyi kugira ngo bumve neza akamaro kayo.

Mu Karere ka Kamonyi habarizwa ibigo 42 by’amashuri byigwamo n’abana 13048 nk’uko imibare yari ifitwe na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2014 ibigaragaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bayobozi Mujye Muvugisha Ukuri Nimwe Se Muzi Gukora Kurusha Abandi? Itekinika Mwariretse Ko Ritudindiza Bikabije?

Pipi yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

ni byiza noneho niba nta gutekinika kurimo. Kandi burya si byiza kwiharira ikintu kiza. barebe mubo bafitanye ubutweterane babavungurireho ku ibanga bakorrsheje. kdi ndibaza niba uturere bitameze neza kuri iyo ngingo kwegera Kamonyi. Twigire kubandi.

Euge yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Wasanga bizamera nka ya mitiweli yo muri Karongi yagezweho 100% imyaka itatu ikurikirana kandi byarugutekinika.

Ntiwabimenya yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka