Kamonyi: Basabwe gufata neza ibyumba by’amashuri bubakiwe na Good Neigbors

Mu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri umuryango w’Abanyakoreya Good Neigbors wubakiye abaturage bo mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga; abaturage basabwe kuzibungabunga kuko aribo zifitiye akamaro kandi umuterankunga akaba atazagaruka kureba uko zikoreshwa.

Ishuri ribanza rya Ngoma riherereye mu murenge wa Nyamiyaga ryubakiwe n’umuryango Good Neighbors , ibyumba by’amashuri bishya 5, basanirwa ibindi 12 byari bitangiye gusenyuka, bubakirwa ubwiherero 24, ibiro by’ubuyobozi, isomero, aho gufungurira, igikoni n’ibigega byo gufata amazi; ndetse bahabwa n’ibikoresho birimo intebe, ameza n’utubati ; byose bitwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 129.

Ishuri rya Ngoma nyuma yo kubakirwa ibyumba bishya.
Ishuri rya Ngoma nyuma yo kubakirwa ibyumba bishya.

Umuhango wo gutaha izi nyubako wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 12/2/2014, witabirwa n’umuyobozi wa Good Neigbors mu Rwanda, Ilwon Seo aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques.

Aba bayobozi bombi bibukije ababyeyi , abarezi n’abanyeshuri ko ibyo bikorwa biri mu maboko yabo. Bakaba basabwa kubibyaza umusaruro kuko ari intangiriro y’ireme ry’uburezi abo banyeshuri bazakura kuri iryo shuri. Mu magambo ye umuyobozi wa Good Neigbors yagize ati “Tujye mu iterambere twiheshe agaciro mu Rwanda”.

Umuyobozi wa Good Neighbors mu Rwanda hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Kamonyi bafatanyije n'abaturage kwishimira inkunga bagejejweho.
Umuyobozi wa Good Neighbors mu Rwanda hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi bafatanyije n’abaturage kwishimira inkunga bagejejweho.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngoma, Mukarubuga Annonciata atangaza ko inyubako bari basanganywe zari zishaje kuko zubatswe mu mwaka wa 1978. Zikaba zari zubakishije ibikoresho bidakomeye ku buryo zari zaratangiye gusenyuka zimwe muri zo zikaba zari zaratewe n’umuswa ku buryo bahoranaga impungenge ko zizagwira abanyeshuri.

Uyu muyobozi arashima by’umwihariko, inzu y’isomero bubakiwe kuko nta buryo bari basanganywe bwo gutoza abanyeshuri umuco wo gusoma. Ngo ibitabo bike byo gusoma bagiraga, babitizaga abanyeshuri babijyana iwabo bakabibura cyangwa bakabigarura babiciye.

Bashimye inzu y'isomero bubakiwe.
Bashimye inzu y’isomero bubakiwe.

Twagirimana Bertin, umwe mu babyeyi barerera kuri icyo kigo, arashima ubufasha uyu muterankunga yazanye mu kagari ka bo ka Ngoma, kuko ubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere . Ngo babubakiye ivuriro, barihira ubwisungane mu kwivuza abana batishoboye babaha n’ibikoresho by’ishuri, bubakiye amacumbi abatishoboye, banatera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ikorwa n’abaturage.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye iterambere Akarere kacu gakomeze kugeraho. Abesamihigo Oye!

Serge yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Twishimiye iterambere Akarere kacu gakomeze kugeraho. Abesamihigo Oye!

Serge yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka