Itorero n’ishuri biratandukanye ariko biruzuzanya - Umuyobozi wa IPRC West

Umuyobozi w’Ishuli Rikuru ryigisha ubumenyi ngiro mu Ntara y’Iburengerazuba (IPRC West) atangaza ko gahunda y’Itorero igomba guhabwa agaciro gakomeye kandi ikabangikanywa n’ishuri risanzwe kuko kimwe kidashobora kwihaza cyonyine.

Ibi Mugiraneza Jean Bosco yabivuze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ryo ku Rugerero muri IPRC West mu karere ka Karongi tariki 30/01/2014.

Umuyobozi wa IPRC West Mugiraneza Jean Bosco ku bwe asanga gahunda y’Itorero ari abanyeshuri ari abarimu bagomba kuyiha agaciro gakomeye kimwe n’ako baha ishuri risanzwe, kuko ngo wize gusa ariko ntugire indangagaciro z’ubunyarwanda ntaho waba utandukaniye n’umunyamahanga.

Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru wa IPRC West ishami rya Karongi.
Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru wa IPRC West ishami rya Karongi.

Mugiraneza ati: « Ubu rero tugiye gutangiza Itorero. Ishuri n’Itorero bigiye kubana bibangikane bikorane. Umunyeshuri n’Intore burya bafite indangagaciro zitandukanye. Ubu ngubu mwari abazungu, ariko ubu mubaye Intore zifite indangagaciro z’Abanyarwanda”.

Mukandekezi Françoise, umukozi w’isomero rya IPRC West akaba n’Intore yatorejwe mu mutwe w’Imbonezabumenyi (2009), yatanze ikiganiro ku kamaro k’ubutore haba ku Ntore ubwayo ndetse no ku gihugu muri rusange, ikiganiro gisa n’ubuhamya ku banyeshuri kugira ngo abakangurire gukunda Itorero bazi icyo ari cyo.

Mukandekezi ati: “Iyo uri intore ugira kirazira ukagira n’indangaciro ugenderaho bigatuma ugirirwa icyizere. Ntaraba intore y’imbonezabumenyi nari umwarimu. Nyuma y’umwaka umwe w’ubutore natorewe kuba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza, nyuma naje gutorerwa kuyobora inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Karongi. Ibi byose ni icyizere nagiriwe kuko narimfite indangagaciro z’Intore”.

Mutangana Frederic, Umuyobozi Wungirije wa IPRC West atanga morale ku Ntore z'abakobwa.
Mutangana Frederic, Umuyobozi Wungirije wa IPRC West atanga morale ku Ntore z’abakobwa.

Nyuma yo guhabwa ubuhamya bwa Mukandekezi n’ibisobanuro by’umuyobozi wa IPRC West, abanyeshuri nabo baremeza ko kwiga gusa ibyo mu ishuri bidahagije, bityo bakaba basanga kuba Intore ntako bisa.

Semanzi Steven ati “iyo twiga mu ishuri tuba tuvoma ubumenyi, ariko mu itorero ni ho tuzavana indangagaciro zizatuma dukoresha bwa bumenyi mu kubaka igihugu cyacu kuko iyo ufite ubumenyi ukaba uri n’intore, igihugu kiba gifite umuntu w’ingenzi”.

Mugenzi we w’umukobwa nawe ati “mu ishuri twiga amasiyanse (sciences) n’ibindi, ariko nta muco uba urimo, itorero rya kera rero ryo ryigishaga umuco nyarwanda. Byombi nitubihuza n’ibyo tuzi haba ku ishuri haba mu rugo bizatuma turushaho kuba uko igihugu kitwifuza”.

Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ryo ku Rugerero muri IPRC West.
Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ryo ku Rugerero muri IPRC West.

Gutangiza Itorero ryo ku Rugerero mu mashuri byabereye rimwe mu gihugu hose. Kuri IPRC West mu karere ka Karongi, byitabiriwe n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abarimu ba IPRC West basaga 300.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si ibanga twabuze umuyobozi ushoboye ariwe Mugiraneza J’ Bosco. Gusa cyo umwiza yifuzwa hose, naho yagiye yarakenewe.

Emmy yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka