Itorero mu mashuri rigamije ko ahatangirijwe umugambi wa Jenoside haba umusingi w’Ubunyarwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, avuga ko gutangiza itorero ry’igihugu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari igikorwa gikomeye ku gihugu cy’u Rwanda.

Mu muhango wo gutangiza itorero mu mashuri ku rwego rw’igihugu wabereye mu ishuri rya SOS Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 20/02/2014, Minisitiri Harebamungu yavuze ko abashenye u Rwanda babanje kwigisha amateka mabi no guca indangagaciro n’Ubunyarwanda bahereye mu mashuri, kandi abigishijwe icyo gihe bakaba ari na bo baje gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Harebamungu yavuze ko kugira ngo Ubunyarwanda bugaruke hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko ariko imbaraga nyinshi zigashyirwa mu mashuri.

Minisitiri Harebamungu yishimana n'abanyeshuri mu muhango wo gutangiza itorero mu ishuri rya SOS Nyamirama mu karere ka Kayonza.
Minisitiri Harebamungu yishimana n’abanyeshuri mu muhango wo gutangiza itorero mu ishuri rya SOS Nyamirama mu karere ka Kayonza.

Ati «Kugira ngo twubake Ubunyarwanda, dusane igihugu cyacu tunagarure indangaciro nyarwanda tugomba guhera ku bana bacu. Imbaraga byatwaye igihugu cyacu gisenyuka tugomba gushyiramo nyinshi cyane kurushaho kugira ngo dushobore kucyubaka. Nta musingi wundi rero ni mu bana bacu ni mu rubyiruko cyane cyane duhereye mu mashuri ».

Yasabye ababyeyi n’abarezi kwita ku burere bw’abana kandi bakamenya ko Ubunyarwanda ari bwo shingiro rya byose, by’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana imico myiza bakabarinda ibivumbikisho byo ku mashyiga bisenya igihugu n’Ubunyarwanda bakamenya ko umwana ari uw’igihugu ukwiye kurerwa neza mu rwego rwo gutegura igihugu cyiza.

Abana biga mu ishuri rya SOS Nyamirama bavuga ko itorero rifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko rihuza Abanyarwanda abatiyumvanagamo bakongera bakabana nk’uko byavuzwe na Niyonsenga Gervais wiga mu mwaka wa gatandatu.

Kangabe Moreen asanga itorero rihuza Abanyarwanda kandi rigatuma bagira umuco w'ubutore.
Kangabe Moreen asanga itorero rihuza Abanyarwanda kandi rigatuma bagira umuco w’ubutore.

Ishema Gad wiga mu mwaka wa gatatu we avuga ko n’ibindi bigo by’amashuri bigisinziriye mu bijyanye n’itorero bikwiye gukora cyane bigafatanya n’abandi kubaka igihugu. Itorero ngo rifasha abana kwiyubaka kandi bakagira umuco w’ubutore nk’uko Kangabe Moreen wiga mu mwaka wa gatandatu abivuga.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yavuze ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari iyo yonyine mu mateka y’u Rwanda yabashije kongera gutangiza uburere bw’indangagaciro na kirazira mu mashuri yose y’u Rwanda kugira ngo abana b’u Rwanda batozwe gukunda icyiza no kwanga ikibi.

Yavuze ko mu gihe umuco w’indangagaciro na kirazira waba wongeye kujya mu Banyarwanda guhera mu bakiri batoya, u Rwanda ruzongera rugatera imbere kuko ari bo mbaraga z’igihugu cy’ahazaza.

Rucagu avuga ko mu gihe umuco w'indangagaciro na kirazira waba wongeye kujya mu Banyarwanda guhera mu bakiri batoya, u Rwanda ruzongera rugatera imbere.
Rucagu avuga ko mu gihe umuco w’indangagaciro na kirazira waba wongeye kujya mu Banyarwanda guhera mu bakiri batoya, u Rwanda ruzongera rugatera imbere.

Harategurwa uburyo gahunda y’itorero yakwinjizwa mu nteganyanyigisho yigishwa mu mashuri abanza b’ayisumbuye nk’uko Dr. Harebamungu yabivuze. Yavuze ko minisiteri y’uburezi iri gukorana na komisiyo y’igihugu y’itorero kugira ngo indangagaciro zose zizinjizwe mu nteganyanyigisho kandi abana bakajya biga baganira uburyo bakubaka igihugu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kwigisha indangagaciro nakyirazira bigirahobutuvana nahobitugeza, gusa nashakagakubamenyeshako nabanyu barimubihugubyohanze nka Uganda kyane kyane mwakabashakiyubufasha nabobakaza bakigumuco wiwacu amazina yange nitwa MUTONI DIVINE. nigaga muri sos kayonza nyamirama mumwaka wa gatanu ikibazomfite nabana bari. Uganda bariho nabo kandi batarabigizemuruhare. Nkubu turi uganda ariko umuntarakuzana ngo ugiye gusura kyangwa lwigayo yakugezayo, urumwana wumukobwa akagushyingira abagabo bibisaza bikamuha amafranga ukabahonabi. Atariwowe,ubyiteye rero nimubibona mubishyire kuma kuru kuko birakabijepe twabuzukotuvayo

mutoni wase divine yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Nibyiza kwigisha indangagaciro nakyirazira bigirahobutuvana nahobitugeza, gusa nashakagakubamenyeshako nabanyu barimubihugubyohanze nka Uganda kyane kyane mwakabashakiyubufasha nabobakaza bakigumuco wiwacu

mutoni wase divine yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

amacakubiri yabibwe mu banyrawanda azabavamo ari uko bihereye mu bana bato bikagenda bizamuka gahoro gahoro , kandi sinshidikanya ko bitazagerwaho bitewe n’ubushake bw’abayobozi dufite

ishimwe yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka