Intiti zihigira gukora icyiza kera zarahigira gukora ikibi -Rucagu

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, atangaza ko bitandukanye na mbere y’umwaka wa 1994 aho Leta yahamagarira abanyabwenge gukora ikibi, ubu Leta ibahamagarira gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bashyira imbere gukora icyiza aho gukora ikibi.

Ibi Rucagu yabitangarije mu gikorwa cyo gusoza itorero ry’abatoza ry’abarimu, abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08/10/2014.

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu, Rucagu Boniface, hamwe na bamwe mu batoza b'Intore mu ishuri INES Ruhengeri.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, hamwe na bamwe mu batoza b’Intore mu ishuri INES Ruhengeri.

Mu 1994 Leta ifatanyije n’abanyabwenge nibo bafashe iya mbere mu guhamagarira abaturage gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, ariko ubu hari impinduka zigaragara aho intiti uyu munsi zihigira gukora icyateza imbere abaturage n’igihugu muri rusange; nk’uko byasobanuwe na Rucagu Boniface.

Rucagu agira ati: “Ni bwo bwa mbere intiti zihigira gukora neza kera barahigiraga gukora ikibi, icyo tubatumye ni ukuba intangarugero aho batuye, aho bakora aho banyura cyane cyane abangaba biyise Abadatetereza ba INES, nababwiye ko bafite izina ry’irinenge muzirinde ko ryatokorwa; muzirinde ko ryazaho icyasha.”

Umukuru w'Itorero ry'igihugu ashyikiriza umwe mu batoza b'intore muri INES icyemezo.
Umukuru w’Itorero ry’igihugu ashyikiriza umwe mu batoza b’intore muri INES icyemezo.

Dr. Mpakanira Jean Paul, umwarimu muri INES, avuga ko intiti ziberaga mu biro, iby’iterambere ry’abaturage n’aho batuye batabishyiragaho umutima, yemeza ko bagiye gukora ku buryo n’andi mashuri makuru na za kaminuza bizajya biza kubigiraho.

“Ni ubwa mbere ko intiti zingana gutya zateranye ziga ku burere mboneragihugu, bari abantu biyicarira mu biro bakumva ko ibibazo bireba igihugu bitabareba ariko ubu tuzaba bandebereho nk’uko intore ziba zimeze… ku buryo ibigo byinshi na kaminuza bizaza kutwigiraho,”Dr. Mpakanira.

Abatoza b'intore mu ishuri rukuru INES Ruhengeri.
Abatoza b’intore mu ishuri rukuru INES Ruhengeri.

Mu mihigo yibanze ku bikorwa by’iterambere bahigiye imbere y’abayobozi batandukanye, “Abadatetereza ba INES” bibumbiye mu masibo (amatsinda) ane, biyemeje ko bagiye kuba umusemburo w’iterambere.

Cyuzuzo Adeline, umunyeshuri uzatoza abandi, ashimangira ko ubumenyi bakuye mu itorero bazabugeza kuri bagenzi babo, ndetse bazakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa.

Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso n'abatoza b'Intore mu ishuri INES Ruhengeri.
Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y’urwibutso n’abatoza b’Intore mu ishuri INES Ruhengeri.

Umujyi wa Musanze, umwe mijyi itandatu izunganira Umurwamukuru wa Kigali, nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere mu Karere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude ngo bifuza ko Ishuri Rikuru rya INES rigira uruhare runini mu gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kuko ifite inzobere muri byo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka