Imbuto Foundation yabagaruriye icyizere cy’ejo heza

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafashwa n’umuryango Imbuto Foundation bishimira kuba barabonye uyu muterankunga watumye babasha gukomeza amashuri ndetse no kuba bahurizwa mu ngando bagira mu biruhuko.

Denyse Mushimiyimana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye watangiye kurihirwa amafaranga y’ishuri na Imbuto foundation guhera mu mwaka w’2012 avuga ko mbere nta cyizere yari afite cyo gukomeza kwiga.

Agira ati “Ntabwo nari nkifite icyizere cyo gukomeza amashuri kubera ubukene bw’ababyeyi. Ku bw’amahirwe, Imbuto Foundation yaje ibaza abana b’abahanga bagira amanota hejuru ya 70, n’uko kuko nanjye nari nyafite mbona amahirwe yo kurihirwa no kubasha gukomeza amashuri”.

Ingando y’abanyeshuri barihirwa n’Imbuto Foundation arimo i Huye (iri kubera muri GSOB kuva kuwa 5 kuzageza kuwa 8/12/2014) kuri we ngo ni iy’ubugira kane. Avuga kandi ko ibyo yagiye azigiramo bimufitiye akamaro.

Agira ati “Iya mbere nagiyemo yabereye i Kigali. Twize ibijyanye na computer (mudasobwa), batubwira ko kumenya kuyikoresha ari ugutinyuka kuko idatekereza. Batwigishije n’uko bifashisha internet na Facebook”.

Mushimiyimana avuga ko icyizere cyo gukomeza amashuri cyari cyarayoyotse.
Mushimiyimana avuga ko icyizere cyo gukomeza amashuri cyari cyarayoyotse.

Mu ngando ya kabiri bagiyemo ngo bize kwihangira imirimo. Ati “batwigishije ko niba ufite amafaranga n’ijana utagomba kuyapfusha ubusa, ko ugomba kuyakoresha neza ukayabyaza umusaruro.”

Mu kiruhuko gishize na bwo ngo bari muri GSOB aho bigishijwe ku buzima bw’imyororokere, ibi byose akemeza ko byamugiriye akamaro.

Agira ati “Hari inama nyinshi bagenda batugira, bigatuma ugenda wiyungura mu bumenyi wari ufite, bikagutera ubutwari bwo gushaka uko wafasha abandi bana ku ishuri, bigatuma na bo biyungura mu bumenyi”.

Joseph Biziyaremye ukomoka mu Karere ka Kirehe ariko akaba yiga kuri Ecole des Sciences de Musanze ubu arangije umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nyamara nawe ntiyabonaga ko bishoboka.

Agira ati “Ndi imfubyi y’ababyeyi bombi. Kwiga byari bitangiye kungora ngeze muwa kabiri kuko mama nari nsigaranye na we yari amaze kwitaba Imana. No kwiga nari ngiye kubihagarika, ariko bitewe n’uko nagiraga amanota meza banshyize mu mubare w’abarihirwa n’Imbuto foundation”.

Biziyaremye avuga imiryango yamusiganiraga kuko ari imfubyi kuri Se na Nyina.
Biziyaremye avuga imiryango yamusiganiraga kuko ari imfubyi kuri Se na Nyina.

Akomeza agira ati “Mbere bataranshyiramo, tike narayiburaga, kuza ku ishuri bikagorana, ugasanga mu muryango baransiganira. Aho ngereyemo (mu mbuto foundation) natangiye kwiyumvamo ko ejo hanjye hazaba heza”.

Ingando bagirirwa na zo ngo azungukiramo byinshi. Ati “Icyo byamfashijemo cyane ni ugutinyuka. Kera nagiraga isoni, ntashobora kuvugira mu ruhame. Ariko ubu ndi chef de classe, n’iwacu mu giturage hari byinshi mpagarariye”.

Ashimira Imbuto Foundation kandi akayizeza ko azavamo umuntu ufitiye igihugu akamaro. Ngo ntazasamara ngo ate umurongo kuko kumuhugura atari ugukora ubusa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amahirwe babonye rero bayakoreshe neza maze baziyubake banubake igihugu cyacu dore kokibatezeho byinshi, ntibazibagirwe gushima kandi madame Jeannete Kagame wazanye iki gitekerezo

ndejuru yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

amahirwe babonye rero bayakoreshe neza maze baziyubake banubake igihugu cyacu dore kokibatezeho byinshi, ntibazibagirwe gushima kandi madame Jeannete Kagame wazanye iki gitekerezo

ndejuru yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka