Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyasojwe hatwikwa ibyafashwe

Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyari cyatangijwe na IPRC East cyasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/8/ 2014, inzego zitandukanye zirimo polisi zitanga ubutumwa bwo kureka ibiyobyabwenge no gukora kugira ngo urubyiruko rugere ku iterambere rirambye, hanatwikwa ibiyobyabwenge byafashwe imbere y’imbaga y’abaturage.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa IPRC East ngo iri shuri riharanira iterambere ry’abanyarwanda, ngo niyo mpamvu bashishikariye gukuraho inzitizi zishobora kudindiza iterambere kandi muri izo nzitizi harimo ibiyobyabwenge.

Yagize ati ’’Kwiga umwuga ni umusingi wo kwigira, urubyiruko ntirushobora kwiga umwuga mu gihe rufata ibiyobyabwenge. Urwo rubyiruko rusabwa kubanza kureka ibiyobyabwenge kugirango rwigire, rugere ku iterambere rirambye".

Hangijwe ibiyobyabwenge bya Kanyanga n'urumogi byafashwe hagamijwe gukangurira urubyiruko kutabyishoramo.
Hangijwe ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi byafashwe hagamijwe gukangurira urubyiruko kutabyishoramo.

Mu izina ry’ ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) Gerard Karamuka yavuze ko amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro agomba gushishikarira kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo agere ku nshingano zayo kuko ngo umwana wabaye imbata y’ibiyobyabwenge adashobora kwiga imyuga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma, Kirenga Providence we avuga ko umubare munini w’abana bafata ibiyobyabwenge ari ababa baravuye mu ishuri, bityo ngo ni ngombwa ko kurwanya ibiyobyabwenge byashyirwamo imbaraga mu mashuri.

Mu biyobyabwenge bwangijwe harimo na kanyanga.
Mu biyobyabwenge bwangijwe harimo na kanyanga.

Mu muhango wo kurangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, hakozwe igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, kanyanga n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko.

Igikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge cyakozwe na polisi, abakozi n’abanyeshuri ba IPRC East, abahagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, n’abaturage muri rusange bari bitabiriye icyo gikorwa.

Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge no guharanira kwigira, IPRC East irateganya kwigisha imyuga abana bahoze ari mayibobo bafataga ibiyobyabwenge ariko bakaba barafashe ingamba zo kubireka.

Igikorwa cyo kubigisha kizahita gitangira vuba kuko bari gukorerwa amakarita azajya abaranga mu gihe bari kwiga.

Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ku kurwanya ibiyobyabwenge rwahawe ibihembo.
Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ku kurwanya ibiyobyabwenge rwahawe ibihembo.

Ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, habaye kandi umuhango wo guhemba abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga yo mu karere ka Ngoma bitabiriye amarushanwa mu mivugo, indirimbo, imbyino n’ikinamico.

Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyatangijwe ku mugaragaro kuya 23 Kanama 2014. Icyo cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga biciye mu butumwa bwatangwaga n’abahagarariye ingabo na polisi, ubuyobozi bw’akarere n’ubwa IPRC East.

Muri icyo cyumweru kandi habaye imikino ya gicuti, aho amakipe yakinnye mu mikino ya football, volleyball na basketball, byose bigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda no kureka ibiyobyabwenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka