Iburengerazuba: Abana bagera ku bihumbi ijana bataye ishuri

Abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu n’intara y’Iburengerazuba bahagurukijwe no kureba ibibazo bituma abana bata amashuri abandi bagasibizwa mu buryo butumvikana.

Hari mu nama yahuje abarebwa n’uburezi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kuwa 08/12/2014.

Umuyobozi mukuru wungirije akaba anashinzwe Ireme ry’uburezi muri REB, Gasana Janvier avuga ko kuba ireme ry’uburezi ritagerwaho ahanini biterwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kimwe n’ababyeyi bata inshingano zabo zo kwita ku myigire y’abana, akavuga ko ubwo ari uburangare bukomeye kuri ibyo byiciro byombi.

Gasana asaba abayobozi badashoboye kubivuga bagashaka abashoboye.
Gasana asaba abayobozi badashoboye kubivuga bagashaka abashoboye.

Ni muri urwo rwego Gasana yasabye abayobozi badafite umutwaro w’uburezi kwemera bakavuga ko bibananiye gukurikirana imyigire y’abana bigahabwa ababishoboye, kuko bibabaje kumva abana bagera ku bihumbi 100 bata ishuri bakajya kwirirwa bazerera kandi ubuyobozi bubizi dore ko aribwo butanga iyo mibare.

Uyu muyobozi yasabye inzego zose kuva ku turere kugera ku midugudu kuzagarura abo bana mu ishuri ku buryo umwaka utaha abana bose bazitabira ishuri.

Nyuma yo kugaragarizwa iyo mibare, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas avuga ko n’ubwo imibare y’abana bata ishuri ari myinshi muri iyo ntara ngo harimo no gukabya ku mibare itangwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitewe n’inyungu abayobozi babifitemo.

Abafite uburezi mu nshingano basabwa kwirinda ko abana bata ishuri barebera.
Abafite uburezi mu nshingano basabwa kwirinda ko abana bata ishuri barebera.

Aha avuga ko hari abayobozi bamwe b’ibigo by’amashuri batanga imibare myinshi y’abanyeshuri badafite kugira ngo amafaranga Leta ibagenera bayabone ari menshi, ni muri urwo rwego avuga ko abayobozi bagiye bakora ayo makosa bagiye gukurikiranwa kugira ngo bazabihanirwe.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo bahamya ko abana benshi bata amashuri bakajyanywa n’abantu bakuru mu mirimo itabareba, mu nama batanga bagasaba ko hajya hafatwa ibihano bikomeye ku bagira uruhare mu gutesha abana ishuri, nk’uko bitangazwa na Nsengumuremyi Innocent, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Nyabunyegeri.

Guverineri Mukandasira avuga ko imibare yatanzwe n'abayobozi b'ibigo by'amashuri irimo gukabya.
Guverineri Mukandasira avuga ko imibare yatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri irimo gukabya.

Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko Inzego zose zirebwa n’uburezi zigomba kurushaho kugenzura amashuri harebwa imyigire n’imyigishirize, ndetse hakanagenzurwa ko abarimu bareba umubare w’abana bitabiriye ishuri buri munsi, hagafatwa n’ibihano ku bakoresha abana mu mirimo bakabatesha ishuri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewe mbona impamvu abana bata amashuri uruhare runini nurwababyeyi utiusanga umwana iyo asibye kujya kwiga ababyeyi be bakamubwira ngo niyahure izi nka>cg ngo najye kuzahiriri ngo kuko bazifunze umwana akabikora 1 2 3 4 iminsi ine ababyeyi bataramusubize kwishuri. urwo nirwo ruhare ababyeyi bagira murakoze

kubwimana theogene yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Abana guta ishuri si igitangaza.Kandi uko mbibona n’ubwo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze uko bushoboye ngo kwiga byorohere buri wese, bukavanaho amafranga y’ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye abana bakigira ubuntu, n’ubwo nanone hamwe na hamwe ayo mafranga y’ishuri arimo agenda agaruka yahinduye izina, hari ikibazo cy’ingenzi kirimo gutuma abana bata ishuri kandi imibare y’abata ishuri ikazakomeza kugenda izamuka aho kugabanuka niba iki kibazo kidakemutse, hagendewe ku kuvanaho impamvu igitera. Mu gihugu hari abana benshi barangije kwiga babura icyo bakora. Iyo umwana abona hafi ye abana nk’abo nawe acika intege. Hari abo duturanye biga muri Nine nk’uko bayita, ukabona umwana utari uzi ko yiga ,nkarimwe mu kwezi ukabona yambaye uniformr afite amakayi. Biakarangiriraho, ukazongera nanone kumubona asubirayo undi munsi umwe mu kundi kwezi. None se ubwo uwo twavuga ko yiga? Hari abana bameze batyo kandi si bake.Hari n’ababireka burundu bakigira gushakisha imibereho.

ddddd yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka