Huye: Hatangijwe ingando y’abana barihirwa amashuri n’imbuto Foundation

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barihirwa amafaranga y’ishuri n’Imbuto Foundation bateraniye mu ihuriro bagenewe n’umuterankunga wabo Imbuto Foundation muri ibi biruhuko, mu ihuriro riri kubera muri rwunge rw’amashuri yubumbuye rwa Butare GSOB.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri huriro ryatangiye kuwa gatanu tariki ya 5/12/2014, Perezida wa Imbuto Foundation Jeannette Kagame, yibukijeko ko impamvu z’aya mahuriro ari gufasha abana gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho, bagafata n’igihe cyo guhabwa inyigisho bakeneye kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.

Abanyeshuri bari muri iri huriro bamugeneye impano yo kumugaragariza ko bamushimira.
Abanyeshuri bari muri iri huriro bamugeneye impano yo kumugaragariza ko bamushimira.

Yagize ati “Imbuto Foundation, nk’ababyeyi b’aba bana, dusanga ari ngombwa ko duhura, tukareba imyigire yabo, tugashima abakoze neza, abatarakoze neza tukabahwitura. Ni umwanya wacu wo kubahwitura no kubaganiriza ku bintu bya ngombwa bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi kandi byubaka ubuzima bwabo bigamije cyane cyane guhindura imyumvire ibubaka.”

Mdamu Jeanette Kagame kandi yagejeje impanuro nyinshi kuri aba bana harimo kumenya gukorera ku ntego no kuyigeraho banyuze mu nzira ikwiye, kudatinya kuba imbarutso y’ibyiza bikorerwa aho biga, kwitoza kugira indangagaciro zizatuma bagera ku ntego bihaye, kugira inshuti nziza zibasiga ibyiza.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu ntara y'amajyepfo.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajyepfo.

Yabagiriye n’inama yo kumenya gukoresha neza igihe kuko igihe cyatakaye kitagaruka, bakirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima ndetse n’uwabyishoyemo bikamugora kugera ku ndoto yatekerezaga, ndetse no kugendera ku mategeko y’amashuri bigaho kuko bituma abarezi babagirira icyizere.

Yabasabye kandi kudasuzugura ababyeyi agira ati “Mwubahe ababyeyi banyu, mubahe agaciro gakwiye. Kuba mwaragiye mu ishuri ntabwo bivuze ko mukwiye kubarenga. Bafite byinshi babonye mu buzima babayemo byabafasha.”

Iri huriro riri kubera mu rwunge rw'amashuri yisumbuye rwa Butare (GSOB).
Iri huriro riri kubera mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Butare (GSOB).

Nyakubahwa Jeannette Kagame kandi yasabye n’abarezi gutanga urugero rwiza ku bana, bakirinda kubita ab’ubu, ariko n’abanyeshuri bakirinda kwitwara nabi byatuma babita ab’ubu. Yabasabye no kutigisha abana siyansi bigira mu ishuri gusa.

Yagize ati “Turabasaba kongera ibikorwa byongerera ubushobozi abanyeshuri, haba kubatoza umuco wo gusoma, kubatoza kuvugira mu ruhame, debates (ibiganirompaka ndlr), kubatoza kumenya imiterere y’ubuzima bwabo no kuburinda, ndetse no kugira indangagaciro mu buzima.”

Mu banyeshuri bitabiriye ingando harimo abayitabiriye bwa mbere, ariko harimo n’abayitabiriye bwa kenshi bitewe n’igihe Imbuto Foundation yatangiriye kubatangira amafaranga y’ishuri.

Ubundi, aba bana barihirwa amashuri n’Imbuto Foundation batorwa mu bana batsinda neza mu ishuri, bagira amanota hejuru ya 70%, kandi baturuka mu miryango ikennye. Kuri ubu abana bateraniye mu ngando ni 930, ariko abamaze kurihirwa bose hamwe barenga ibihumbi bitandatu.

Amafaranga y’ishuri bayatangirwa n’Imbuto Foundation, ku nkunga y’abafatanyabikorwa batandukanye harimo Banque de Kigali, MTN, Friends of Imbuto, ATC Group, Ambasade y’Ubushinwa, COPEDU, Sagamba Group Impuhwe n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abandi bantu biyemeza gufasha ku giti cyabo.

Iri huriro ryari ribaye ku nshuro ya karindwi kuva ryatangizwa mu 2008, rizasozwa tariki 8/12/2014.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira Madame Wa Perezida Wa Republica Ko Arajwe Ishinga N’uko Abana B’Abanyarwanda Tubona Uburenganzira Bwo Kwiga Kabone N’ubwo Baba Bava Mu Miryango Ikennye Kandi Agakomeza Kutugira Inama.

Niyigena Alphred yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

imbuto foundation yarakoze gukomeza gufasha aba bana batsinze neza nk’impoano yo kubakomeza bagatera imbere mu byigwa byabo

metane yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka