Huye: Hafashwe gahunda y’uko abarimu bazajya bakarabya abana baza ku ishuri basa nabi

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, aratangaza ko aka karere kafashe ingamba z’uko abarimu bazajya bakarabya abana baje ku ishuri basa nabi, nyuma y’aho inama y’umushyikirano iherutse yemereje ko isuku ikwiye kwitabwaho.

Yabitangarije abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo w’Umuyange mu murenge wa Karama, nyuma y’igikorwa cy’umuganda bagiranye ku itariki ya 27/12/2014.

Yagize ati “Hano mu mudugudu w’Umuyange nta bantu nabonanye amavunja. Mukomereze aho, kandi mugire isuku yo ku mubiri n’iyo ku myambaro munabitoze abana banyu. Mu rwego rwo kurwanya imbaragasa, mukurungire amazu yanyu, mujye muyagirira isuku.”

Yunzemo ati “Isuku tugomba kuyirebera mu bana bacu, mu bigo by’amashuri. Abana baza ku ishuri abarimu bakareba niba bafite isuku. Abadafite isuku hakaba hari amazi bakabanza bakabakarabya. Ubu ni yo gahunda.”

Na none ariko, uyu muyobozi yabwiye ababyeyi ko byaba ari umugayo gutegereza ko abarimu babuhagirira abana.

Yagize ati “Ariko ubwo wowe mubyeyi uri kumva ko mwalimu azigisha umwana wawe akajya no kumukarabya, ubwo mwalimu ari kugusuzugura. Ntabwo ukwiye kwisuzuguza rero, kumva ko uzabyara mwalimu akaba ari we ujya gukarabya umwana, aho kumwigisha imibare n’cyongereza n’igifaransa. Ibyo rero tugomba kubyanga, tukumva ko tugomba kuba dufite isuku igihe cyose.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje. Mayor ko yize yigeze abona umwalimu aho yuhagira abana ku ishuri? Ese adasuzuye twe turi kubaruhira bagahembwa neza bataranaturushije gukora ibyo twize, yaretse kudushinyagirira. Aka ni akumiro. Muri buri nzego Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage babonye akazi niba ababyeyi bananiwe. Mayor we no mu byo yize yasimbutse isomo rya Ethique et Morale n’andi asa na ryo. Si umuyobozi ni umutegetsi. Niba yanikiniraga, ntakarengerwe ku mbabare.
Afunga Office agataha atahana iki uretse Laptop yo kwinira za jeux no gu-chatinga? devoir se, ikidanago se, copies se zo gukosora se? Sha mwalimu utabona akanya ko gukarabya abe mumugeretseho n’umutwaro wo kwoza abana b’akarere kose? Isabune, Amavuta... ni ibya nde? Turapfuye Abarimu.

Ariko ubundi nka we baguhaye ubutegetsi ngo umarire iki abarengana nka Mwalimu uri kujomba igikwasi. ibuka wiga iyo Mwalimu ahagarika isomo akajya mu mugezi kuhagira aba
na.

Ubwo ubahinduye abayaya nta kibazo ubasabire n’isomo ryo kurera abana.

Mwarimu yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Aka ni agasuzuguro. Ni ugusuzugura mwalimu kandi ni ughubuka kuwo mwibone w’umutegetsi utinyuka gutera iseseme gutya. None se izi nizo nshingano za mwalimu? Yavuze se we Meya na komite nyobozi bakajya bajya koza abo bana. Arabura gukangurira ababyeyi inshingano zabo ku bana ahubwo akaziha abarimu? Abo babyeyi se bo bazakorera iki abana babo. None se mwalimu ahindutse umuyaya ku ngufu za muzuka?
Ndasanga ari ukurwanya ahubwo gahunda za leta yitonze abeshya ko ayikorera ahubwo ayivangira. Ibi ni uguhubuka bikabije. Ibi azabanze abyigishe abarimu b’iwabo i Cyangugu aho kuza kwishongora ku baturage b’i Butare ubona ko asa n’uwahaweho ingabirano. Ibi ni agahomamunwa pe, ni ubudirigi, ubutindi, biteye iseseme.

umuhuza Aaron yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Muzuka we ubwo abo barimu bazigisha ryari ni babivanga no kuhagira abana bavuye iwabo batiyuhagiye? Iyo ni double travail uzabibahembera se? Nigutyo mwiha imihigo mutazashobora menya gutandukanya umwarimu n’umuyaya. Ndumva ahubwo umuntu yajya atumiza ababyeyi bakagawa bakanuhagirira abana babo kw’ishuri. Aho kugirango abarimu bate umwanya buhagira abana. Ubwo abandi bazajya bahagarika amasomo?

muzuka eugene yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Nsomye iyi nkuru nsesenguye nsanga Mayor ibi yavuze ko mwalimu agomba gukarabya abana baje ku ishuri basa nabi nsanga yabivuze asa n’uwikinira kuko yageze hasi akongera agasa n’ubivuguruza. Bibaye ibyo yabaari amahoro. Mwalimu ni umuntu wo kubahwa, ntashinzwe na rimwe gukarabya abana. Icyubahiro cya Mwalimu kigomba kugaragazwa n’ababyeyi bamwoherereza umwana ufite isuku. Umuntuwubashywe ntiwamujya imbere umunukira icyuya cyangwa ufite umwanda. Infirmier/ere niwe wenyine ukarabyaabarwayi kuko biri mu nshingano ze kandi abarwayi bakaba baba barembye batabyibashiriza. Nongere mkubwire Mayor jya uvuga wabanje gutekereza. Mwalimu asabwa guteguraamasomo, kuzuza journal, gushaka imfashanyigisho, gutanga isomo, gutanga ibibazwa, gukosora, kugira inama abanyeshuri, numugerekeraho no kuhagira abana sinzi niba abishobora. Icyakora, kuri charge horairenimushyiramo amasaha yo kubuhagira azabuhagire.Twubahe abarezi.

Twubahe abarezi yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka