Huye: Guta ishuri ntibikwiye kuba igikangisho cyo kutariha ibyangijwe ku ishuri

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12ybe) byo mu Karere ka Huye bavuga ko hari abanyeshuri bangiza ibikorwaremezo byo ku mashuri bigaho, batumwa ababyeyi kugira ngo bazabirihe bagahitamo guta ishuri. Icyo gihe igikurikiraho ngo ni ukujya kwingingira umunyeshuri kugaruka.

Winifrida Mbonimpaye, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gashikiri, kuri iki kibazo agira ati “kugira ngo tubungabunge amashuri abana bigiramo ndetse tunatoze abo turera umuco wo kubaha ibikoresho byo ku ishuri, dusaba ababyeyi b’abangije ibikoresho byo ku ishuri kubiriha. Ibi ariko ntibitworohera kuko hari ababyangiza, twabatuma ababyeyi bagahita bata ishuri”.

Yungamo ati “bitewe n’uko kuri iki gihe dusabwa gukurikirana abana ntibate amashuri, usanga dusubira inyuma tukajya kwinginga wa wundi wangije ibikoresho by’ishuri kugaruka. Icyo gihe kandi iyo tugize Imana akagaruka, kumwishyuza turabyihorera ikigo kikaba ari cyo kizishakamo ubushobozi bwo gusimbura ibyangijwe”.

Mbonimpaye avuga ko hari igihe barihisha umwana igikoresho yangije akava mu ishuri bagasigarana umusaraba wo kumugarura.
Mbonimpaye avuga ko hari igihe barihisha umwana igikoresho yangije akava mu ishuri bagasigarana umusaraba wo kumugarura.

Ibi ariko ntibishyigikiwe n’abajyanama b’akarere ka Huye. Mu nama bagize ku itariki ya 30/12/2014, bibukije ko ibikoresho byo ku ishuri n’amashuri bikwiye kubungwabungwa, ngo “ejo utazasanga amashuri yarabaye nk’amatongo”.

Umwe mu bajyanama yagize ati “umena ikirahure cy’ishuri cyangwa se akavuna intebe ntagaragarizwe ko yakoze bibi abyishyuzwa, ejo yazajya no kwa muganga ugasanga yamennye ibirahuri by’amadirishya, ... yakumva ko nta kintu akwiye kubaha kandi ibyo si uburere bukwiye”.

Na none ati “ubundi kutazana umwana ku ishuri ni amakosa ababyeyi bakwiye guhanirwa. Nta mpamvu yo kujya kwingingira abanyamakosa kugaruka ku ishuri bigeretseho kubizeza ko batazahanwa. Igihe abanyeshuri bataye ishuri, ababyeyi bajye babihanirwa nk’uko bigenwa n’amategeko”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka