Harigwa uburyo hanozwa politiki yo guhuza ubumenyi bwo mu ishuri n’isoko ry’umurimo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iri mu biganiro bigamije kunoza politiki y’uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza kuburyo amasomo atangwa mu mashuri yajya aba ahuye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ibyo ngo biuzagerwaho hibandwa ku kwigisha abanyeshuri kwihangira umurimo no kugira umuco wo kurema udusha, nk’uko Marie Christine Gasingirwa ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri MINEDUC, yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 23/10/2014.

Yagize ati “Twagerageje guhuza amashuri makuru n’ibigo by’uburezi n’inganda tujya tugira ibibazo by’abanyeshuri barangiza bafite impamyabushobozi batarigeze bagira ubunararibonye bwo hanze.

Turashaka kumvikana n’izi nganda kugira ngo tujye twohereza abanyeshuri bacu kujya kwiga, kuko hari byinshi bakeneye natwe dusigaye tuvuga tuti turabaha abakozi bajyanye n’umurimo, iyo gahunda yaratangiye.”

Iyi nama ihuriwemo n'impuguke zisuzuma uburyo uburezi bwo mu Rwanda bwahuzwa n'isoko ry'umurimo.
Iyi nama ihuriwemo n’impuguke zisuzuma uburyo uburezi bwo mu Rwanda bwahuzwa n’isoko ry’umurimo.

Ikigambiriwe muri iyi nama ni ugusuzuma no gushyiraho ingamba ku bijyanye no guhindura amatwara mu myigire. Ibyo ni ukwigisha bijyanye n’imyigishirize igezweho abanyeshuri bagahabwa ubumenyi ngiro.

Ibindi ni guhugura abanyeshuri mu nganda n’ibigo by’ubukorikori bisanzwe biriho mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikenewe ku isoko, hagashyirwaho n’uburyo bwo gufasha abanyeshuri gutera inkunga imishinga irimo udushya.

Ngo nubwo inzira ikiri ndende u Rwanda ruri mu nzira nziza, ugereranyije n’imyaka ishize. Kugeza ubu mu Rwanda hari imishinga itandukanye y’urubyiruko yamaze guterwa inkunga, myinshi muri yo ikaba yaratangiye gukorwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka