Gisagara: Kwibumbira hamwe kwabo bituma badata amashuri

Abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gasagara mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara bibumbiye mu matsinda yo kwizigama, barahamya ko bituma badata amashuri ku mpamvu zo kubura ubushobozi.

Ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira iterambere ry’umukobwa, urwunge rw’amashuri rwa Gasagara rwatangije amatsinda yo kwizigama ahuriza hamwe abakobwa bari hagati ya 25 na 30. Intego y’aya matsinda ngo ni ukugabanya umubare w’abakobwa bata ishuri.

Lenatha Umubyeyi umwe mu bakobwa baba muri aya matsinda yo kwizigama, avuga ko aya matsinda abafasha guhuza imbaraga bakaba bafasha mugenzi wabo wahura n’ikibazo nk’icyo kubura ibikoresho by’ishuri cyangwa agahimbazamusyi basabwa gutanga ku gihembwe.

Ati “Biradufasha cyane kuko iyo umuntu agize ikibazo cy’ibikoresho, afata mu mafaranga aba yaragiye yibikira maze agakemura ikibazo cye, ibi tubona byaraturinze za ngorane zo guhora duhangayitse cyangwa duta amashuri kubera amikoro macye y’imiryango yacu”.

Ureste ibyo ariko, ngo ubu bashoboye kwigurira amatungo magufi mu mafaranga bakuye muri aya matsinda yo kwizigama, bakaba basanga ari intangiriro nziza y’ubuzima bufite intego.

Buri cyumweru ngo buri munyeshuri atanga umusanzu kuva ku giceri cy'ijana kugeza kuri 400 nyuma y'igihe bumvikanye bakayagabana amaze kugwira.
Buri cyumweru ngo buri munyeshuri atanga umusanzu kuva ku giceri cy’ijana kugeza kuri 400 nyuma y’igihe bumvikanye bakayagabana amaze kugwira.

Uwimana Alice nawe wo muri iri shuri ati “Ubu njye mfite ihene, nzajya nkomeza nyiteho, kera nibyara nkagira nk’ikibazo nzajya ngurisha nk’imwe maze ngikemure”.

Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri uyu mwaka w’amashuri ngo umubare w’abakobwa bata ishuri wavuye kuri 30 ugera kuri 5 nk’uko Nzabanita Nikodemu umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gasagara abivuga. Ibi kandi ngo bazakomeza kubishishikariza abanyeshuri no mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta izaba isoje igihe cyo gukorana nabo.

Ati “Bigaragara ko iyi gahunda yagiye ifasha cyane abana b’abakobwa kudata ishuri, kandi dukomeza ubu bukangurambaga kugirango n’igihe iyi miryango yaba itagikorera mu bigo byacu twe tuzakomeze iyi gahunda nziza”.

Abakobwa bose biga muri uru rwunge rw’amashuri rwa Gasagara bibumbiye mu matsinda agera kuri 6. Buri cyumweru ngo buri munyeshuri atanga umusanzu kuva ku giceri cy’ijana kugeza kuri 400 nyuma y’igihe bumvikanye bakayagabana amaze kugwira.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka