Gatsibo: Barasabwa gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa

Abaturage b’akarere ka Gatsibo barasabwa gukomeza gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa nk’imwe mu nkingi z’ibanze zo kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko umukobwa wize agatera imbere adasiga inyuma umuryango we.

Ibi byongeye kugarukwaho kuwa 25/03/2014 mu mihango yabereye ahitwa mu Kabuga mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo, aho imiryango itegamiye kuri Leta ya FAWE Rwanda na Plan Rwanda yari mu gikorwa cyo kuganira ku ngamba zo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Tuzamure ubukungu bw’igihugu cyacu, dushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.”

Mushimiyimana Mediatrice wari uhagarariye abanyeshuli baturutse mu rwunge rw’amashuri rwa Bugarura yemeza ko uburezi bw’umwana w’umukobwa bumaze gutera imbere ugereranyije no mu gihe cyashize ariko ngo haracyari imbogamizi aho ababyeyi bamwe batarabyumva neza.

Yagize ati “Mu bihe byashize wasangaga umwana w’umukobwa adahabwa amahirwe angana n’ay’umuhungu kuko yategekwaga gusigara akora imirimo yo mu rugo. Turasaba Leta gukomeza umugambi yatangiye wo guteza imbere uburezi bwacu.”

Abana b'abakobwa baturutse mu bigo by'amashuri yisumbuye bitabiriye ari benshi.
Abana b’abakobwa baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye bitabiriye ari benshi.

Uwitwa Gasana Eric nawe avuga ko uburezi bw’umwana w’umukobwa bumaze gutera intambwe ishimishije kandi akaba yishimira ko n’abavandimwe be b’abakobwa ubu bahabwa urubuga rwo kwiga kuko ngo yajyaga yumva hari abavuga ko abakobwa bavukana iwabo batabemerera kujya mu ishuri.

Umukozi wa FAWE Rwanda, Kabera Thelesphore, yavuze ko n’ubwo uburezi bw’abana b’abakobwa bwitabwaho ku buryo bukwiye, ngo hari abantu bakibashuka bashaka kubashora mu ngeso mbi, ugasanga bwa burezi bwa wa mukobwa ntacyo bumugejejeho iyo nawe arangaye ntamenye kwihagararaho.

Yagize ati “Amaraporo dufite agaragaza ko abana b’abakobwa bagiye bacikiza amashuri kubera gutwara inda zitateguwe. Abenshi muri aba kandi izo nda baziterwa n’abantu batagira ikindi babamarira nk’abamotari, abanyonzi n’abandi babashukisha udufaranga n’utundi tuntu tudafashije.”

Imiryango ya FAWE Rwanda na Plan Rwanda isanzwe itera inkunga akarere ka Gatsibo mu burezi bw’umwana w’umukobwa, aho babishyurira amafarannga y’ishuri, bakabashakira ibikoresho babanabaha amahugurwa atandukanye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka