Gasaka: Abaturage barashimirwa uruhare bagira mu kubaka ibyumba by’amashuri
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe burashimira abatuye uyu murenge uruhare n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kubaka ibyumba by’amashuri yigirwamo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ndetse no kwitabira umuganda muri rusange.
Ubu butumwa bwatanzwe na Mbera Rivuze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gasaka, kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013 nyuma y’umuganda rusange wakozwe hasizwa ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri kuri GS Gikongoro ndetse no gutunda amabuye yo kuzubakisha.
Nubwo muri uyu muganda ikibanza gikenewe kitabashije kuboneka, abaturage ngo bazakomeza kugisiza mu miganda isanzwe ya buri cyumweru, kugira ngo amashuri atangire kubakwa bityo azigirwemo mu kwezi kwa mbere 2014.
Nyuma y’uyu muganda, abaturage bahawe ubutumwa bunyuranye harimo kubakangurira kwitegura igihembwe cy’ihinga kandi bakazahingira igihe banakoresha ifumbire, abatuye mu manegeka basabwa kwihutira kuhimuka kugira ngo imvura itazabahungabanyiriza ubuzima dore ko igihe cyayo cyo kugwa cyegereje.
Bibukijwe kandi ko bagomba kwitegura amatora y’abagize inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite buri wese akazayitabira kandi akazagiramo uruhare kugira ngo abe mu mucyo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|