Gakenke: Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rubona ibikorwa b’itorero ari ngombwa

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke barangije amashuri yisumbuye batangiye ibikorwa by’itorero, baratangaza ko gahunda y’itorero uretse kuba ngombwa kuri buri Munyarwanda inatuma basobanukirwa byinshi batari bazi ku Bunyarwanda n’indangagaciro zabwo.

Abeshi muri uru rubyiruko bemeza ko baba basanzwe ntabyo bazi ku buryo n’abitwa ko babizi haribyo baba badasobanukiwe neza.

Urubyiruko nk'imbaraga z'ejo hazaza bagomba gushirahamwe bakareba uburyo bategura icyo bakeneye imbere.
Urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza bagomba gushirahamwe bakareba uburyo bategura icyo bakeneye imbere.

Aba basore n’inkumi bari mu itorero ngo ntibibabuza no gukora izindi gahunda zabo, kuko gahunda z’itorero ziba buri wa kane no kuwa gatanu, aho bakora imyitozo ibagorora ingingo mu gihe cy’isaha nyuma bakaza kuganirizwa muri gahunda zitandukanye ziganjemo kumenya ubunyarwanda no kwiteza imbere.

Ngo ibi bikorwa by’itorero n’urugerero bibafasha kumenya buryo ki batezimbere ibyo bazasanga hanze hamwe n’uburyo bakwigisha amasomo bahabwa mubandi bantu bityo iterambere rikarushaho kwihuta.

Emmanuel Sibomana uhagarariye urubyiruko ruri mu itorero rwo mu murenge wa Gakenke, asobanura ko kuba bajya mubikorwa by’itorero n’urugerero batabifata nko guta umwanya kuko urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza bagomba gushirahamwe bakareba uburyo bategura icyo bakeneye imbere.

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rubona ibikorwa b'itorero ari ngombwa.
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rubona ibikorwa b’itorero ari ngombwa.

Ati “ibi bikorwa by’itorero n’urugerero bitwungura byinshi kuko bitwigisha buryo ki twatezimbere ibintu turasanga hanze uburyo twakwigisha amasomo tuvanye ahangaha bariya bari mucyaro iterambere rikarushaho kwihuta bitewe natwe kuko nitwe Rwanda rwejo badutezeho umusaruro natwe tugomba kubanza kwishirahamwe tukareba niba icyo dukeneye imbere twagitegura.”

Ngo amwe mu masomo bahabwa harimo no kwirinda ikintu cyose gishobora kubabuza kugera kuriryo terambere birimo kwirinda sida cyangwa se no kwishora mubiyobyabwenge, akenshi bikunze gutuma abantu bagira uburwayi bwo mu mutwe kuburyo bigishwa uburyo babireka n’uburyo bakangurira abandi kubireka.

Aimee Magnifique Tuyishime ahagarariye urubyiruko ruri mw’itorero rwo mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke, avuga ko iyi gahunda y’itorero n’urugerero inabafasha muburyo bwo kumenyana no gusabana kuko usanga hari n’abataziranye gusa ariko ngo afite n’ibindi amaze kuhigira kandi nabari hanze badasobanukiwe neza.

Ati “hari ndangagaciro z’umunyarwanda batwigishije harimo ubunyarwanda, gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwunoza, ubunyakuri, ubwitange n’izindi ntarimo kwibuka neza ariko ndaceka mubari hanze izo ndangagaciro z’umunyarwanda ntabwo bose bazizi muri rusange bazi ko ari abanyarwanda ariko ntwabo izindi ndangagaciro bazizi.”

Umutahira w’abesa mihigo ba Gakenke Yozefu Karekezi asobanura ko abasore n’inkumi bari mugikorwa cy’itorero uyu mwaka bishwe “Inkomezabigwi” kandi bakaba batari mw’itorero gusa kuko mu minsi ibiri bagenerwa buri cyumweru harimo umwe wo gutoza urundi rubyiruko ruri mu biruhuko muri gahunda yiswe kujya mu biruhuko sugusamara.

Ati “kuberako urubyiruko rwajyaga mubiruhuko harimo abatwara inda zidateganyije, ibiyobyabwenge gusamara n’ibindi hagiyeho gahunda yiswe kujya mu biruhuko sugusamara ubwo rero byabaye ngombwa ko abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nabo batozwa kuwa gatanu.”

Uyu mwaka ngo n’uwumwihariko mu karere ka Gakenke kuko kuva ibikorwa by’itorero n’urugerero byatangira aribwo bwambere abakobwa bari muri kino gikorwa aribo benshi kurusha basaza babo.

Uyu mwaka mu karere ka Gakenke hakaba habarirwa abana 1894 bagomba gukora urugerero mugihe 964 muribo ar’abakobwa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka