Gakenke: Umuryango FCYF uzafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiga

Umuryango nyarwanda FCYF (Fair Children and Youth Foundation) watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 30/01/2014 uzibanda gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiga unabakorere ubuvugizi.

Umuyobozi w’umuryango FCYF, Nduwayesu Elie, yatangaje ko bazabanza kubarura abantu bafite ubumuga bari muri Gakenke dore ko hari ikibazo cy’umubare nyawo wabo mu gihugu cyose ngo imibare itangwa ikaba itariyo.

Abana n’abantu bakuze bari mu kigero cy’imyaka kuva 3 kugera kuri 25 bazigishwa gusoma no kwandika, imvugo y’amarenga ndetse n’abakuze batagishoboye kwiga bazigishwa imyuga kugira ngo birwaneho mu buzima babe bagira icyo bimarira.

Umuyobozi w'umuryango FCYF, Nduwayesu Elie.
Umuyobozi w’umuryango FCYF, Nduwayesu Elie.

Nduwayesu ati: “…abana batumva ntibavuge bamwe bazajya mu kigo cyacu kiri i Nyange mu Karere ka Musanze, abandi tuzareba nabo niba bashobora kwiga imyuga, abandi nka bariya bakiri bato ababyeyi babo nibo bigisha abana tuzabigisha amarenga kugira ngo batangira baganirize abana babo.”

Mu bindi uyu mushinga uzakora harimo guhugura abarimu 100 mu bijyanye n’ururimi rw’amarenga kuko byagaragaye ko abo bana bananirwa kwiga kubera ko abarimu bakabitayeho kuko batazi gukoresha amarenga.

Bwana Nduwayezu yavuze ko hari ababyeyi bahisha abana bafite ubumuga kugira ngo ihezwa n’akato bakorerwa biveho, bazabakorera ubuvugizi binyujijwe mu bikorwa binyuranye kugira ngo abandi bantu babone ko ari abantu nk’abo kandi bafite icyo bamarira igihugu.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa by’umuryango Fair Children and Youth Foundation mu karere ka Gakenke bemeza ko uyu mushinga ari igisubizo cy’abana bari barabuze amahirwe yo kwiga nk’abandi bari bafite kandi bafite ubushobozi bwo kwiga.

Abitabiriye gutangiza ibikorwa by'umuryango Fair Children and Youth Foundation mu karere ka Gakenke bemeza ko ari igisubizo ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Abitabiriye gutangiza ibikorwa by’umuryango Fair Children and Youth Foundation mu karere ka Gakenke bemeza ko ari igisubizo ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Munyarugerero Leopold ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mugunga ati: “Abarimu hari igihe bibonaga badashobora kubakira no kubahuza n’abandi bana, icyo gihe bafata icyemezo cyo kutabakira kuko ntacyo babafasha. Ubu rero abarimu nibamara guhugurwa tuzaba tubonye uburyo bariya bana bahuzwe n’abandi hajye hakoreshwa imvugo y’amarenga… ni ikintu cyiza.”

Umuryango FCYF washinzwe mu mwaka wa 2003, ufite ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’ishuri ryabo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze. Ukorera mu turere twa Gakenke, Musanze na Burera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka