Gakenke: ASEF yatoranyije abandi banyeshuri 30 izafasha

Ikigega cy’Abanyamerika gitera inkunga abanyeshuri cy’Abanyafurika (African Student Education Fund) kuri uyu wa gatatu tariki 30/01/2013 cyahisemo abanyeshuri 30 bagiye gufasha guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2013.

Aba banyeshuri baje biyongera ku bandi 40 icyo kigega gisanzwe gifasha mu Karere ka Gakenke kibaha ibikoresho by’ishuri byose ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Abo banyeshuri 30 batoranyijwe hashingiye ku manota bagize kandi bakomoka mu mirenge yose igize akarere . Icyo gikorwa cyo gutoranya abanyeshuri bagifashijwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge abo banyeshuri bakomokamo.

Nshimiyimana Eric, umunyeshuri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyacyina wagize amahirwe yo gutoranywa n’uwo mushinga avuga ko imyaka itatu asigaje kwiga ngo arangize amashuri yisumbuye, agiye kuyiga neza nta kibazo, akaba afite icyizere cyo gutsinda neza.

Abanyeshuri batoranyijwe na ASEF hashingiye ku manota bagize. (Photo: N. Leonard)
Abanyeshuri batoranyijwe na ASEF hashingiye ku manota bagize. (Photo: N. Leonard)

Undi munyeshuri witwa Niyomukiza Marie Gorethi wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busanane mu Murenge wa Rushashi asobanura ko yatsinze ikizamini cyirangiza icyiciro rusange ariko ngo yari afite ikibazo cyo gukomereza amashuri mu ishuri ryishyura amafaranga y’ishuri dore ko yigaga muri 9YBE.

Akomeza avuga ko nta kintu cyamubuza kwiga neza nyuma yo kubona umuterankunga uzamwishyurira amafaranga y’ishuri no guhabwa ibikoresho by’ishuri mu gihe ari byo byari gutuma ata igihe atiga.

Umushinga ASEF ufasha abanyeshuri bagera kuri 200 bo mu Turere twa Rulindo, Gakenke, Musanze na Nyabihu, aho ubaha ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse ukanabishyurira ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukosore, iki kigega ntikibaho :"Ikigega cy’Abanyamerika gitera inkunga abanyeshuri cy’Abanyafurika"
niba ari icy’abanyamerikas se kiraba icyabo kibe n’icy’abanyafurika gute?

Nadina yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka