Gakenke: Abubatse amashuri bagiye kwishyurwa nyuma y’uko bari bamaze igihe kirekire bategereje

Abaturage batanze ibikoresho n’abakoze ku nyubako z’amashuri mu mwaka wa 2012-2013, barizezwa ko bazishyurwa muri uku kwezi kwa Gashyantare kuko amafaranga agera kuri miliyoni 42 yo kubishyura hagisuzumwa dosiye zishyuza.

Buri murenge wo mu karere ka Gakenke ufite nibura ishuri rimwe ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryubatse neza kandi mu bikoresho bikomeye, sima n’amatafari ahiye. Aya mashuri yubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abaturage.

Leta itanga ibikoresho birimo sima, ferabeto n’amabati, abaturage bo batanga umuganda cyane cyane mu gusiza ibibanza ndetse n’amafaranga y’umusanzu yunganira ingengo y’imari itangwa n’akarere agakoreshwa n’imirenge mu kwishyura abakoze mu kuzamura izo nyubako.

Imirimo y’ubwubatsi itanga akazi ku baturage aho bamwe bakora nk’abafundi mu gihe abandi bazwi nka “abayede” babahereza bakabona amafaranga.

Ariko bakunda kugira ikibazo cy’uko ayo mafaranga adatahira igihe kugira ngo abagirire akamaro, ugasanga kenshi na kenshi bifata no mu wundi mwaka batarayabona.

Aba baturage barishyuza amafaranga bakoreye mu bwubatsi bw'amashuri.
Aba baturage barishyuza amafaranga bakoreye mu bwubatsi bw’amashuri.

Maniraho Eric, umwe mu bubatse ku Kigo cy’Amashuri cya Kirebe ati: “Ibihumbi 68 ni byo bandimo kabisa. Twatangiye amashuri mu kwa cyenda turangiza amashuri dufata amacumbi y’abarimu…baduhaga nk’ibihumbi bitanu ngo tujye kwishyura ibyo twariye…”.

Undi muturage na we ati: “inzu tuyivana hasi tuyigeza hejuru, igihe cyo gusakara twanga gusakara tutarahembwa, rwiyemezamirimo aragenda…tugiye kubona tubona araduhejeje. Njye yanyambuye ibihumbi 25.”

Hakizimana Jean Bosco ushinzwe uburezi mu karere avuga ko hari igihe ubushobozi bwo kwishyura abaturage bubura ariko ibyiciro bitatu bibanza byo kubaka amashuri ngo barangije kubishyura, ariko nubwo batinze kwishyura abakoze mu mwaka wa 2012-2013, babonye miliyoni 42 zo kwishyura abaturage bakoze n’abatanze ibikoresho.

Hakizimana ati: “2012-2013 ni ukuvuga phase ya kane na ho tumaze amafaranga y’umwenda ageze muri mliyoni 42 ariko amafaranga twarayashakishije kuri konti y’akarere arahari turi gusuzuma dosiye zisaba kwishyura kugira ngo tuyishyure.”

Uyu mukozi ushinzwe uburezi mu karere yizeza abaturage ko uku kwezi kwa Gashyantare kutazarangira abaturage batarabonye amafaranga yabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka