Gahanga: Abanyeshuli ba UNILAK bagabiye umupfakazi wa Jenoside inka

Abanyeshuli biga muri Kaminuza y’Abaliyiki y’Abadivantisiti (INILAK) yagabiye inka umugore w’umupfakazi witwa Floride Mukarukwaya. Inka izamufasha kwikenura mu gihe izaba itangiye kororoka, nk’uko babimubwiye ubwo bayimushyikirizaga kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.

Aba banyeshuri bamutoranyije kuko ariwe ukennye kurusha abandi mu murenge atuyemo wa Gahanga, akagali ka kigasa, umudugudu wa murinja. Ikindi ni uko afite abana b’imfubyi arera kandi akaba yaranaduye agakoko gatera Sida.

Iyi nka yajyanywe n'itsinda rihagarariye abandi banyeshuri biga muri INILAK.
Iyi nka yajyanywe n’itsinda rihagarariye abandi banyeshuri biga muri INILAK.

Eliab Ndindabahizi, umuyobozi w’abanyeshuri muri INILAK yavuze ko iki gitekerezo bagitekereje kugira ngo bakoneze bagaragaze ko nabo bashyigikiye gahunda za Leta. Akizera ko kizabera abandi urugero rwiza kuko gutanga bidasaba kuba ufite byinshi.

Yagize ati: “Iki gikorwa gikwiye gusigira isura nziza abanyeshuri muri rusange, aho abanyeshuri bagaragaza ko nyuma yo kujya ku ishuri hari n’ikindi gikorwa bashobora gukora.

Mukarukwaya yishimiye inka yahawe avuga ko yari amaze igihe abisaba Imana.
Mukarukwaya yishimiye inka yahawe avuga ko yari amaze igihe abisaba Imana.

Abanyeshuri dutuwe tuzi ko batagira amafaranga ku buryo batateranya ngo bagure inka ariko kubona hari abishyira hamwe bakagura inka bakayiha umukecuru ni isura bisigiye Abanyarwanda y’uko urubyiruko dushoboye kandi hari ibintu dushobotra gukora byiza.”

Yavuze ko ibyo bikomeje urubyiruko rukagira uruhare mu bikorwa byo gufashanya, yaba ari intambwe yo gufasha urubyiruko guteza imbere igihugu. ariko yongera gusaba ubuyobozi bw’ishuri kujya bushyigikira abanyeshuri mu bikorwa nk’ibyo.

Inka yazanywe mu modoka.
Inka yazanywe mu modoka.

Uyu mukecuru nawe avuga ko nyuma y’uko yari yahawe inzu, yari amaze igihe yifuza ko yabona inka izajya imuha ifumbire n’amataa kugira ngo nawe ashobore kubaho neza.

Inka yahawe ifite agaciro k’ibihumbi 400 yose yavuye mu banyeshri bishyize hamwe bakayateranya.

Si ubwa mbere iyi kamunuza igaragaye mu bikorwa by’ubugiraneza bikozwe n’abanyeshuri, kuko no mu 2011 abanyeshuri bahiga bagize uruhare mu gukusanya miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda zo gufasha abaturage bari bugarijwe n’inzara bo muri Somalia mu gikorwa cya Rwanda Youth Campaign for Somalia.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nikunda ryamafaranga buriya uyu mukecuru n’umudivantisiti barironda.

chance yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka