Bushongo: Yifuza kwiga kaminuza ngo akomeze kubera abakobwa urugero

Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushongo, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, wabanjirije abandi bakobwa batuye kuri icyo kirwa kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko yifuza gukomeza kwiga ngo ariko ubukene bwamubereye inzitizi.

Uwintije yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012. Ngo abonye ubufasha akajya kwiga muri kaminuza byatuma abandi bana b’abakobwa batuye ku kirwa cya Bushongo baharanira kugera ikirenge mu cye.

Avuga ko abandi bakobwa biganye kuva mu mashuri abanza bagiye bata ishuri kubera gucika intege babitewe ahanini n’ababyeyi babo bumvaga ko kwiga ku mukobwa ntacyo bimaze.

Agira ati “Kwiga ndabishaka, mbonye amahirwe nkiga rwose! Nuko nta bushobozi. (abandi bakobwa b’aho ntuye) byabaha isura nziza. Ariko bitewe n’uko ntacyo gukora mba mfite, nta kintu cyiza baba bamboneraho, baba babona nanjye ntaho ntandukaniye nabo kubera ko nta kuntu nyine imibereho iba ari mibi iwacu.”

Uwintije avuga ko abonye ubufasha agakomeza kwiga muri kaminuza byaha isomo abandi bakobwa b'aho atuye bakagira umuhate wo kwiga.
Uwintije avuga ko abonye ubufasha agakomeza kwiga muri kaminuza byaha isomo abandi bakobwa b’aho atuye bakagira umuhate wo kwiga.

Uyu mukobwa ufite imyaka 23 y’amavuko, akomeza avuga ko abana b’abakobwa baturanye bamufata nk’aho ariwe mfura yabo yabatanze kurangiza amashuri yisumbuye.

Ngo n’iyo yabona akazi kamufasha kwikura mu bukene akabasha no gufasha umuryango we byatuma abo bakobwa bagira umuhate wo kwiga kandi bikanashimisha ababyeyi be bakabona ko bataruhiye ubusa bamurihira amafaranga y’ishuri.

Uwintije avuga ko gutura ku kirwa cya Bushongo bituma nta n’amakuru amenya ku bijyanye n’akazi cyangwa se n’ibijyanye n’imiryango ifasha abanyeshuri batishoboye gukomeza kwiga muri kaminuza.

Akomeza avuga ko abana b’abahungu barangije kwiga amashuri yisumbuye bo ngo bahita bava kuri icyo kirwa bakajya mu mijyi gushakirayo ubuzima.

Ku kirwa cya Bushongo nta bikorwa remezo bihari. Abahatuye bajya kubishakira hakurya y'ikiyaga.
Ku kirwa cya Bushongo nta bikorwa remezo bihari. Abahatuye bajya kubishakira hakurya y’ikiyaga.

Uyu mukobwa uvukana n’undi mukobwa umwe n’abahungu babiri n’umukobwa umwe niwe wabashije kwiga amashuri yisumbuye muri uwo muryango. Musaza we umwe ngo niwe wiga umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ku kirwa cya Bushongo nta bikorwaremezo birahagera

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati kingana na hegitari 10 kikaba gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage bagera kuri 400.

Nta bikorwaremezo bigaragara kuri icyo kirwa kigize umudugudu wa Birwa w’akagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama. Ivuriro, amazi meza, amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi abaturage bakenera, babigeraho bakoresheje igihe kirenga ku isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Ku kirwa cya Bushongo hari ishuri ry’amashuri abanza gusa naryo ridafite ibikoresho bihagije. Abiga amashuri yisumbuye nko mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) barinda kwambuka ikiyaga bakajya kwigira hakurya yacyo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko hari gahunda yo kwimura abaturage batuye ku kirwa cya Bushongo ngo ariko si ibya vuba kuko bigomba imyiteguro ihagije kugira ngo hatagira utsikamirwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mukobwa twariganye dukundana kabisa ababishizwe bagerageze bamurwaneho

Hakizimana janvier yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Nanjye navukiye kuri iki kirwa uyu mwana w’umukobwa akeneye ubufasha pe kuko twariganye agezaho avamo abonye twe dukomeje asubiramo heuresement ko yaje gusoza amashuri ye neza.Imana impaye akazi kampemba nka 400,000 namufasha pe kuko yarakubititse hariya hantu narahavukiye ndahazi cyane kuhaba warize ni hatari.

KI ADVISOR yanditse ku itariki ya: 25-01-2015  →  Musubize

ndizera ko ababishinzwe ubu babyumvise maze barebe ukuntu bakura uyu mukobwa mu bwigunge yige arangize kaminuza maze abandi bamurebereho

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka