Burera: Abana 81 b’abasigajwe inyuma n’amateka bafashijwe kugana ishuri

Abana b’abasigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri abanza, batuye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera, bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bibafashe kwiga kuko kubura ibikoresho aribyo byatumaga batagana ishuri.

Kuri uyu wa mbere tariki 14/01/2013 nibwo umuryango, Partners In Health (PIH):Inshuti Mu Buzima ukorera mu karere ka Burera, wahaye ibyo bikoresho abo banyeshuri bagera kuri 81 bigaragara ko baturuka mu miryango ikennye.

Ibikoresho bahawe birimo imyambaro y’ishuri, inkweto, amakaye 12 kuri buri mwana, ndetse n’amakaramu.

Abo bana bishimiye ibyo bikoresho babahaye kuko mbere batabashaga kujya kwiga kubera ko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubibagurira nk’uko bitangazwa na Ntawumenya Patrice umwe muri abo bana, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Abo bana bahawe imyambaro y'ishuri ndetse n'inkweto bishya.
Abo bana bahawe imyambaro y’ishuri ndetse n’inkweto bishya.

Agira ati “…nonese waba waburaye ukajya kwiga? iyo waburaye uricara “uti ntabwo najya kwiga twaburaye, reka ngume mu rugo ababyeyi banjye banshakire ibyo kurya… ubungubu turiga utwo kurya kuri kutubona gahoro gahoro. “Uniforme” yaburaga nayibonye n’amakayi n’amakaramu”.

Ntibankundiye Charles ubana n’abo bashigajwe inyuma n’amateka, avuga ko ibyo bikoresho bahawe bizanafasha ababyeyi babo kuko nta mitungo bafite bakuramo amafaranga yo kugurira abana babo ibyo bikoresho.

Agira ati “Ubu bufasha bwunganiye cyane ababyeyi b’aba bana kimwe n’aba bana ni nkunga ikomeye rwose aba bana bahawe, ndumva ari ikintu gishimshije cyane…”.

Emmanuel Kamanzi ukuriye umushinga Partners In Health mu karere ka Burera avuga ko babifashijwemo n’akarere ka Burera babanjije gufasha iyo miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka bayubakira amazu yo kubamo ndetse banabaha imirima yo guhingamo.

Buri mwana yahawe amakayi 12 n'amakaramu abiri.
Buri mwana yahawe amakayi 12 n’amakaramu abiri.

Nyuma yo gufasha iyo miryango kuri ubwo buryo hakurikiyeho gufasha urubyiruko rw’abashigajwe inyuma n’amateka kugirango bagane ishuri. Kujya mu ishuri byabaye nk’amateka y’ubuzima bwabo nk’uko abisobanura.

Agira ati “aba bana mwasanze hano bagiye mu ishuri ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo”.

Akomeza avuga ko abo bana aribo bagaragaza ejo hazaza h’imiryango yabo kuko aribo basubira mu miryango bavukamo bakigisha ababyeyi babo akenshi baba bagoye guhindura imyumvire nk’uko abitangaza.

Abo bana bishimye icyo gikorwa bacinya n'akadiho.
Abo bana bishimye icyo gikorwa bacinya n’akadiho.

Kamanzi akomeza asaba ababyeyi b’abo bana gushyira aho akabo bagafasha abana babo kugana ishuri kuko aribo bazabagirira akamaro. Basabwa kandi kwishakamo ibisubizo kugira ngo bakomeze bategure ejo hazaza habo.

Bwa mbere abo bana bajyanwa mu ishuri hari bamwe mu babyeyi babo batabyumvaga neza kuburyo hari abatarabagaburiraga ngo kubera ko batabafashije kujya guca inshuro bigiriye kwiga nk’uko Kamanzi abihamya.

Partners In Health isanzwe ifasha abanyeshuri 114 bo mu karere ka Burera biga mu mashuri abanza n’abandi banyeshuri batandukanye bo mu karere ka Burera biga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good jof Partners In Health and Burera District for the good work that you are doing to improve the lives of vulnerable people

Joseph yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka