Burera: Abana 100 bari mu ngando bigishwa kubaka no gukunda igihugu

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arashishikariza urubyiruko rwo muri ako karere guharanira icyabateza imbere biga bashyizeho umwete, batava mu ishuri kuko aribo bazaragwa u Rwanda.

Uwambajemariya yatangaje ibi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/11/2013, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abana bo mu karere ka Burera 100 bari mu ngando mu murenge wa Butaro.

Muri izi ngando zateguwe na Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, abo bana b’abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati 12 na 18 barasobanurirwa uruhare bafite nk’urubyiruko mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Aba bana bari muri iyo ngando baributswa ko aribo mbaraga z'u Rwanda.
Aba bana bari muri iyo ngando baributswa ko aribo mbaraga z’u Rwanda.

Uwambajemariya yabwiye aba bana bose ko ari Abanyarwanda. Ngo ni ngombwa ko bagomba kurangwa n’indangagacira z’Abanyarwanda. Nk’abanyeshuri bakiga bashyizeho umwete, ntibate ishuri.

Agira ati “Abana rero ni mwe baragwa b’igihugu, muri kubona ko twebwe twicaye imbere yanyu turi kubyina tuvamo…Umunyarwanda mwiza ntabwo yakagombye kuva mu ishuri. Cyangwa ngo umubone yaravuye mu ishuri umureke…Ugire inama na wundi wavuye mu ishuri, ndetse n’ababyeyi banyu mube mwanababwira ko kuva mu ishuri atari byiza.”

Uyu muyobozi akomeza abwira abo bana kurangwa n’urukundo aho ruri hose birinda amacakubiri kuko ari byo bizatuma bagira icyerekezo gihamye ndetse bakirinda ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyebwenge ndetse n’ubusambanyi.

Mu minsi itatu bazamara muri iyo ngando ngo bazigishwa byinshi birimo amateka y'u Rwanda n'uburengnzira bw'umwana.
Mu minsi itatu bazamara muri iyo ngando ngo bazigishwa byinshi birimo amateka y’u Rwanda n’uburengnzira bw’umwana.

Yakomeje abwira abo bana ko ari bo “Fondation” y’iterambere ry’u Rwanda akaba ariyo mpamvu bagomba kumva inyigisho bahabwa nabo bakayigeza aho batuye, ku babyeyi babo, maze u Rwanda rukubakira ku rubyiruko rufite imyitwarire iboneye.

Mu minsi itatu abo banyeshuri bazamara muri iyo ngando bazigishwa ibintu bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, kwigishwa uburenganzira bw’umwana mu muryango nyarwanda ndetse no kwibutswa uruhare urubyiruko rufite mu kubaka igihugu.

Ngo usibye ibyo kandi bazigishwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo guhinga akarima k’igikoni mu rwego rwo kwirinda imirire mibi.

Aba bana bari mu ngando barigishwa kurangwa n'indangagaciro z'Abanyarwanda birinda inzangano n'amacakubiri.
Aba bana bari mu ngando barigishwa kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda birinda inzangano n’amacakubiri.

Abo bana uko ari 100 barimo n’abana b’Abashigajwe inyuma n’amateka. Ubuyobozi bwa PIH buvuga ko guhuriza hamwe abo bana ari mu rwego rwo kubereka ko bose ari Abanyarwanda: bagakura babyiyumvamo maze gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bakayikurana.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka