Bugesera: Mu mezi ane haruzuzwa ibyumba 60 by’amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri byo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, azubakwa mu mezi ane kuko azigirwamo mu mwaka w’amashuri wa 2015.

Ibikorwa byo kubaka ayo mashuri byatangirijwe kuwa 30/8/2014 mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Nyabagendwa mu murenge wa Rilima mu muganda ngarukakwezi, aho muri iki kigo hakazubakwa ibyumba bitatu.

Byatangijwe hacukurwa umusingi w’ahazubakwa ayo mashuri aho wari witabiriwe n’umubare munini w’abaturage cyane abafite abanyeshuri bakoraga urugendo rw’ibirometero birindwi bajya kwiga nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage witwa Hakizimana Alexis.

Abaturage bafatanya guponda isima ikoreshwa mu kubaka.
Abaturage bafatanya guponda isima ikoreshwa mu kubaka.

Yagize ati “abana bacu bajyaga kwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rilima Catholique cyangwa mu ishuri ryisumbuye rya Kamabuye, uru rugendo rukaba rwabaga intandaro yo kutabona umwanya wo gusubira mu masomo kubera umunaniro mwinshi babaga bafite bityo bakaba bashoboraga guhura n’ingaruka zo kudatsinda amasomo yabo”.

Abo babyeyi bavuga ko kuba iri shuri rigenda ryaguka bizacyemura ibi bibazo abana babo bahuraga na byo.

Ishuri rya Nyabagendwa ryahoze ari ishuri ribanza gusa, magingo aya rikaba rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda gusa, imyaka ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima buvuga ko buzakomeza kugenda bwongera bityo ibi bibazo bigacyemuka burundu nk’uko bivugwa na Gasirabo Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima.

Abafundi batangiye gukora umusingi.
Abafundi batangiye gukora umusingi.

Ati “iki ni igice gituwe cyane kandi ugasanga ibikorwa remezo birimo amashuri ari bike, ubu turateganya ko nitubona inkunga tuzakomeza kongera ibyumba kuri iri shuri”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius avuga ko ku bufatanye n’abaturage hazubakwa ibyumba mirongo itandatu by’amashuri mu karere.

Ati “ndizeza abaturage ko ibisabwa byose bihari ku buryo nta gushidikanya ko mu kwezi kwa mbere kw’umwaka w’amashuri wa 2015 aya mashuri azaba yaruzuye agahita atangira gukoreshwa”.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera yifatanya n'abaturage gucukura umusingi w'ahazubakwa amashuri.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yifatanya n’abaturage gucukura umusingi w’ahazubakwa amashuri.

Aha akaba asaba abaturage uruhare rwabo kugira ngo ibi bizagerweho, kuko iby’ingenzi bisabwa ubuyobozi byose birahari.

Igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri mu karere ka Bugesera muri uyu mwaka wa 2014, ni igikorwa abaturage biteguye kuzagiramo uruhare, dore ko nk’abasanzwe ari abafundi bavuga ko bazanashyiramo ubwitange binyuze muri STECOMA Syindicat y’abafundi mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka