Bugesera: IPOD zifasha abarezi gukosora amwe mu makosa bakoraga mu kazi
Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Bugesera bahawe ibyuma by’ikoranabuhanga bya IPOD na Plan International Rwanda baratangaza ko bibafasha gutegura amasomo no kuyigisha mu rurimi rw’Icyongereza, bigatuma amakosa yo kuvanga indimi bakoraga atakigaragara nka mbere batarabihabwa.
Ibi babitangaje ku wa 18/02/2015 ubwo basurwaga n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, Olivier Rwamukwaya.
Ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashora, niho hahuriye abarimu 25 baturuka mu bigo bine bya Dihiro, Gashora, Mwendo na Kagasa bifite abarimu bahawe IPOD kugira ngo zibafashe gutegura amasomo yabo, muri gahunda yiswe Teacher Self Learning Academy (TSLA) igenewe abarimu bigisha mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu bigisha icyongereza n’ubumenyi (sciences).
Nsengiyumva Angelo, umwarimu w’icyongereza mu mwaka wa 6 mu ishuri ribanza rya Kagasa mu Murenge wa Gashora, aragira ati “mbere tutarahabwa izi IPOD twigishaga tuvanga indimi kuko icyongereza tutari tukizi neza, ariko ubu kubera ko tuzifite zidufasha kumenya uko ijambo risomwa bigatuma turyigisha kimwe twese bitandukanye na mbere”.
Ntirushwa Emmanuel, umwe mu barimu bahawe IPOD avuga ko zifitemo inkoranyamagambo iyo bahuye n’ibyo batazi babasha kubishaka maze bakamenya uko bisobanurwa maze bakabyigisha bazi icyo bivuga.
Izi IPOD zashyizwemo progaramu ya i-tunes ibafasha gushyirirwamo amasomo bagomba kwigisha hagendewe ku nteganyanyigisho yakozwe n’abarimu b’inzobere akaza ari mu bwoko bw’amashusho. Ibyo bituma bahura bakabasha gukorera uwo mwitozo hamwe mbere yo kujya kubyigisha abanyeshuri.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, Olivier Rwamukwaya avuga ko kubasura byari bigamije kumenya uko uyu mushinga ukora.
Yagize ati “uyu ni umwe mu mishinga 26 iterwa inkunga n’ikigega DFID, twaje kuwusura kugira ngo turebe uburyo ukora nubwo ari mu isozwa, maze tukawusuzuma niba koko urimo kugera ku ntego zayo. Tugasuzuma niba dushobora gukomeza gukorana nawo”.
Rwamukwaya avuga ko raporo yabyo izashyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha.
Aba barimu bahawe izi IPOD mu mwaka wa 2013 ubwo uyu mushinga watangiraga ukaba uzasoza mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, aho wakoreraga mu Turere twa Bugesera na Nyaruguru.
Peter Van Dommelen, umuyobozi wa Plan International Rwanda avuga ko barimo kuwushakira abaterankunga kugira ngo uzabashe no kugezwa mu tundi turere tw’igihugu.
Abarimu 166 bo mu bigo 32 nibo bamaze guhabwa IPOD ndetse banahabwa amahugurwa y’uburyo zikora, uyu mushinga ukaba waratwaye miliyoni imwe y’amadolari y’Abanyamerika.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi Ipod zaradufashije cyane ubu tumeze neza muguteza imbere ururimi rw’Icyongereza mu mashuri.
ikoranabuhanga nk’iri niryo dukeneye cyane cyane iyo rije gukemura ibibazo byacu bya buri munsi
turashimira ubuyobozi bwiza bacu
ngaho rero ubwo babonye izi nyunganizi uburezi nibwitabweho maze bukomeze kuba ishingiro mu iterambere ry’igihugu cyacu