Bugesera: Gutoza abana gukoraba intoki byagabanyije umubare w’abana basibaga ishuri kubera uburwayi

Gahunda yo gutoza abana umuco wo gukaraba intoki inshuro eshanu ku munsi (The School of Five), nyuma y’amezi atatu itangijwe imaze kugabanya umubare w’abana barwaraga bigatuma basiba ishuri.

Muri gahunda ya school of five abanyeshuri bigishwa gukaraba intoki bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo, ifunguro rya saa sita, ifunguro rya nimugoroba, uvuye mu bwiherero ndetse na mbere y’uko ujya koga umubiri wose.

Nyuma y’amezi atanu iyi gahunda itangiriye mu murenge wa Mayange, abanyeshuri biga mu mashuri abanza bavuga ko yagabanyije indwara ziterwa n’umwanda aho bavuga ko mbere bari bazi ko umuntu akaraba ari uko agiye gufata ifunguro gusa cyangwa rimwe ntibabyiteho nk’uko Umuhozawase Emelance wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mayange A mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza abisobanura.

Agira ati “tutarigishwa iyi gahunda yo gukaraba intoki byatumaga duhura n’indwara zituruka ku mwanda zirimo n’inzoka ariko ubu ubuzima bwacu bukaba bwarahindutse”.

Dusabe Joselyne nawe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri icyo kigo agira ati“twakundaga gusiba ishuri kubera kurwara inzoka, bigatuma tutiga neza ariko ubu ntibikibaho”.

Abana bigishwa uburyo bwo gukaraba intoki muri gahunda ya "school of five".
Abana bigishwa uburyo bwo gukaraba intoki muri gahunda ya "school of five".

Ubuhamya bw’aba banyeshuri babuhuje n’ibitanagazwa n’ababyeyi babo bagezweho n’iyi gahunda binyuze mu bukangurambaga bugenda bukorwa n’abana iwabo aho batuye.
Uwamahoro Dinah ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Kagenge, uvuga ko iyi gahunda iri gutuma iterambere ryiyongera biturutse ku kuba mu rugo rwe nta muntu ukirwara indwara zituruka ku mwanda.

Ati “kuva iyi gahunda abana bayibakangurira ku ishuri, byaradushimishije kuko abana ubwabo nibo baje badutoza uwo muco wo gukaraba none ubu nta kurwaragurika bikibaho kuko ubu turi mu bikorwa by’iterambere”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mayange A, Murasanyi Kazimoto Edmond avuga kuva iyi gahunda yatangira kubahirizwa n’abanyeshuri haba ku ishuri ndetse no mungo iwabo binyuze muri gahunda babashyiriyeho ya “Kandagira Ukarabe” ndetse no gushyira imbaraga mu isomo ryigisha isuku.

Ati “abanyeshuli basibaga ishuri bagabanutseho 80%, ibi byatumye abana barushaho kwiga kandi bagatsinda”.

Gahunda ya School of five yatangijwe n’umushinga wa Millennium Villege Project mu murenge wa Mayange, bikaba biteganijwe ko izagera mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera. Aho bigisha bahereye ku banyeshuli, buri munyeshuli agahabwa umukoro wo kwigisha abantu byibura cumi na batanu b’aho atuye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka