Bugesera: Abanyeshuri babiri bafatanwe indangamanota z’impimbano

Abanyeshuri babiri, Uw’imyaka 16 n’uw’imyaka 17 bafatanwe indangamanota z’impimbano barimo kuzisabisha ishuri mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Aba banyeshuri bari bari kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata baravuga ko bahisemo kujya gucurisha izi ndangamanota kuko bashakaga kwimuka kuko aho bigaga mu ishuri rya Nyamata High school bari babasibije kandi bo batabishaka.

Umwe yagize ati “sinashakaga gusibira ahubwo nashakaga kwimuka maze nkajya mu mwaka wa gatatu, nibwo rero najyanye na mugenzi wanjye maze twiyemeza gukoresha izi ndangamanota kugira ngo tubashe kubona ishuri”.

Aba banyeshuri bavuga ko izi ndangamanota bazikoresheje mu mujyi wa Nyamata maze imwe bayigura amafaranga ibihumbi bitanu.

Ku ndangamanota zabo z’umwaka ushize abo banyeshuri umwe yari yagize amanota 20 undi agira 23 ku ijana, ariko indangamanota bakoresheje bakaba barashyizeho umwe amanota 70 undi ashyiraho 68 ku ijana.

Bakigera mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama, abayobozi baho batangiye gufata amakuru maze bamenya ko izo ndangamanota bazikoreye kuko bagiye mu kigo cya Nyamata High school kureba niba koko ari umwimerere.

Rwigema Israel, umukozi ushinzwe amashuri yisumbuye mu Karere ka Bugesera arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushishoza ku mpapuro n’ibindi byangombwa abanyeshuri basaba amashuri barimo kuzana.

Aragira ati “ni ubwo nta mashini zajya kuri buri shuri zipima impapuro mpimbano ariko turabasaba guhanahana amakuru, haba mu kigo umunyeshuri avuyemo n’icyo agiye kwigaho maze bakabasha kubimenya bitabagoye”.

N’ubwo bari bajyanwe kuri polisi bahise barekurwa kuko batafungwa kandi batarageza imyaka y’ubukure, gusa polisi ikaba ivuga ko uwabakoreye izo ndangamanota agishakishwa kuko kugeza ubu ataratabwa muri yombi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka