Bugesera: Abahuguwe na ADEPR ngo bagiye gukorera umuryango nyarwanda

Abantu 79 bigishijwe imyuga itandukanye nk’ubudozi n’amahoteri baratangaza ko ubumenyi babonye buzatuma barushaho kubaka no gukorera umuryango nyarwanda.

Uretse abo kandi hanatanzwe impamyabumenyi ku bantu 19 bakurikiranye inyigisho za bibiliya mu gihe cy’imyaka itandatu. Ni ibirori byabereye i Nyamata mu rusengero rw’ADPER tariki 17/12/2012.

Abarangije amasomo yaba aya bibiriya, yaba ay’imyuga bavuze ko azabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu, ariko ngo abarangije imyuga icyo bagiye kwihutira gukora ni ukwibumbira hamwe no bahuze imbaraga kugira ngo n’ubufasha nibuboneka buzabagereho.

Abize inyigisho za bibiliya (théologie) banahawe amasomo y’inyongera ku kwihangira imirimo, imicungire y’amakoperative ndetse n’amateka. Ibyo ngo bizatuma babasha gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere; nk’uko Ntawugayiryayo Edouard abivuga.

Ati “inyigisho mbonye hano ngiye kuzikoresha mu kubaka umuryango nyarwanda kugira ngo dushobore kugira imibereho myiza”.

Ibirori byasusurukijwe n'amatorero anyuranye.
Ibirori byasusurukijwe n’amatorero anyuranye.

Ubuyobozi bw’itorero ry’ADPER na bwo ngo buhanze amaso abarangije amasomo y’imyuga ndatse n’aya bibiriya kugira ngo baze bafashe abaturage gutera imbere haba mu bukungu no kuvuga ubutumwa bwiza; nk’uko bitangazwa na Pasiteri Cyiza Thadée.

Yagize ati “tubategerejeho umusaruro muri iyo myuga kuko ubwabo izatuma babasha kwiteza imbere, bateze imbere itorero ndetse n’igihugu muri rusange”.

Pasiteri Cyiza Tadée yasabye abarangije banahawe impamyabumenyi n’inyemezabumenyi ko batagomba kuzicarana ngo ahubwo bagomba kuzikoresha kugira ngo bagaragaze impinduka y’iterambere mu rurembo rwa Kabuga.

Abarangije ariko barasaba ko itorero ryashaka ubushobozi bwo kongera ayo mashuri cyane cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko ibikoresho muri ayo mashuri bikiri bikeya ndetse ngo hari n’abarangije batarabona mudasobwa.

Ibyo ubuyobozi bw’itorero ADPER bwavuze ko bugiye kubishaka mu minsi iri imbere bikazafasha abazahiga ubutaha kongera ubumenyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka