Baracyasaba ubufasha kuko “Dortoire” y’abanyeshuri yahiye ikaba umuyonga

Ubuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya E.S. Kirambo, riri mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, buracyasaba ubufasha bwo kubaka “Dortoire” y’abanyeshuri yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi, mu mpera z’umwaka wa 2012.

Iyo “Dortoire” yararagamo abanyeshuri b’abahungu 194, yahiye tariki 18/11/2012 hahiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo. Nta munyeshuri wahiriyemo kuko bari bari mu mashuri basubira mu masomo, ubwo yashyaga.

Kuri ubu nta bufasha bwari bwaboneka kugira ngo iyo “dortoire” yubakwe ndetse n’abo banyeshuri ntibarahabwa ubufasha busimbura ibikoresho byabo byahiriye muri iyo “dortoire”.

Muhire Silas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru, avuga hakenewe ubufasha kuko ubuyobozi bw’uwo murenge bwabashije kubona bimwe mu bikoresho (nk’amatafari) nabyo bidahagije, byo kubaka iyo “Dortoire”.

Iyi dortoire yarahiye ntihagira na kimwe kirokoka.
Iyi dortoire yarahiye ntihagira na kimwe kirokoka.

Akomeza avuga ko kuva iyo “dotoire” yashya abanyeshuri basigaye bararaga ku gitanda ari babiri kandi bitari bisanzwe bibaho kuri icyo kigo.

Ubwo umwaka w’amashuri wa 2013 watangiraga, umuyobozi w’ikogo cya E.S.Kirambo, Serugendo Victor, yatangarije Kigali Today ko babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), iyo Dortoire izubakwa bidatinze. Kugeza na n’ubu ariko ntabwo iyo “Dortoire” ntirubakwa.

Tariki 13/03/2013, ubwo Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasuraga abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, bamwe mu baturage bamugegejeho ikibazo ko abanyeshuri babo batari babona ubufasha nyuma y’uko ibikoresho byabo byose bihiriye muri iyo “Dortoire.

Guverineri Bosenibamwe, ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, batangaje ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi mu buyobozi bwo hejuru kugira ngo abo banyeshuri babone ubufasha byihuse.

Ubuyobozi bw’ikigo cya E.S.Kirambo buvuga ko ibikoresho byose byahiriye muri iyo “Dortoire” ndetse n’inzu ubwayo bifite agaciro kagera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka