Abiga mu ishuri ribanza rya nyamagumba ngo ntibazongera guhura n’impanuka

Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Nyamagumba riherereye mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze, baravuga ko abanyeshuri babo batazongera guhura n’impanuka za hato na hato bitewe n’uruzitiro ruzatuma nta mwana wongera gusimbukira mu muhanda uko yishakiye.

Ibi bikaba byavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki 24/1/2014, mu gikorwa cyo gutaha k’umugaragaro uru ruzitiro ndetse n’ikibuga cyizajya gikinirwaho Basket na Volley ball, byose bikaba byaruzuye bitwaye amadolari ibihumbi 25 yatanzwe ku nkunga y’umushinga w’abanyakoreya KOICA.

Bamwe mu banyeshuri biga kur iki kigo.
Bamwe mu banyeshuri biga kur iki kigo.

Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’ishuri Nyamagumba Primary School, avugako banejejwe no kuba abanyeshuri babo babonye ikibatandukanya n’umuhanda Musanze – Nyakinama, kuko ngo bahoranaga impungenge z’impanuka.

Ati: “Ikigo cyubatse k’umuhanda. Byashobokaga ko umupira utakara mu muhanda umwana akawusangayo, bikaba byaduteza ibyago. Kugeza ubu twari tumaze kugira impanuka zigera kuri ebyiri.”

Uwamariya Beatrice umuyobozi w'iri shuri avuga ijambo.
Uwamariya Beatrice umuyobozi w’iri shuri avuga ijambo.

Iri shuri riri mu maboko ya kiriziya gatorika,kuva mu myaka ya za 1930 ubwo ryashingwaga, cyane ko ari naryo shuri ribanza rya mbere ryubatswe mu karere ka Musanze, kuri ubu rifite abanyeshuri barenga 1.100.

Padiri Florien Nikwigize, ushinzwe uburezi muri katederari gatorika ya Ruhengeri, yavuze ko nka kiriziya bashima ubu bufatanye, cyane ko umwana wakinnye aba ari umwana ukurikira kandi ubasha gutsinda mu ishuri.

Ati: “Abana iyo bakinnye bakidagadura, bibaha n’umwanya utuma barushaho kwiga neza kandi bagatsinda.”

Ushinzwe ibikorwa muri KOICA ishami ry’u Rwanda, avuga ko ubufatanye n’iri shuri bumaze hafi imyaka ibiri, aho baritera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibitabo abanyeshuri bigira mo ndetse n’inzu y’isomero ryacyo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka