Abiga ayisumbuye muri Rwamagana bagiye kujya bapimirwa ku kizamini kimwe cy’akarere

Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.

Ibi byemejwe n’abakuriye ibigo by’amashuri yisumbuye 56 bibarizwa mu karere ka Rwamagana kuwa 27/03/2013 mu nama bahuriyemo n’abayobora urwego rw’uburezi mu karere kandi ngo ni icyemezo kizatangira gukurikizwa kuva mu gihembwe gitaha cya kabiri.

Icyi cyemezo kiravuga ko mu mpera z’igihembwe abanyeshuri biga mu ishami rimwe mu mwaka umwe mu mashuri anyuranye ya Rwamagana bazajya bakora ikizamini kimwe cyateguwe ku rwego rw’akarere.

Abanyeshuri biga ku bigo bitandukanye bazajya bakora ikizamini kimwe mu rwego rwo gupima abigisha neza.
Abanyeshuri biga ku bigo bitandukanye bazajya bakora ikizamini kimwe mu rwego rwo gupima abigisha neza.

Mutangana Olivier ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana yabwiye Kigali Today ko iki cyemezo kizafasha ubuyobozi bw’akarere n’ababyeyi barerera i Rwamagana kumenya uko amashuri y’i Rwamagana ahagaze, ndetse ngo azaba adakurikiza gahunda y’amasomo neza azahita atahurwa kuko abanyeshuri bayigamo bazasigara inyuma mu manota y’ikizamini bazahuriramo bose.

Mutangana aremeza ko ibi bizatera ishyaka abarimu n’abayobozi b’amashuri kuko bazaba bahatanira gutegura abanyeshuri babo neza ngo batazaba aba nyuma mu kizamini.

Ibi ariko ngo bizafasha n’abanyeshuri kuko bazaba bizeye guhabwa amasomo neza n’abarimu babo kandi by’umwihariko abanyeshuri bakimenyereza guhangana hakiri kare dore ko ngo n’ubundi aricyo kizamini cya nyuma bakora iyo basoza amashuri yabo.

Abanyeshuri biga muri Rwamagana baganiriye na Kigali Today bajya mu biruhuko bavuze ko bataramenyeshwa iby’iyo gahunda ariko ngo ishobora kuzabafasha muri rusange kuko bazabasha kwipima n’abandi biga bimwe.

Abenshi muri bo ariko ngo bafite impungenge ko abarimu babo batazaba barigishije neza ariko amanota make akaba ay’abanyeshuri.

Egide Mukeshimana ushinzwe gahunda zo gutanga amasomo mu ishuri ryitwa Saint Aloys Rwamagana yabwiye Kigali Today ko ku ishuri ryabo badatewe impungenge n’icyi cyemezo kuko basanzwe bafite abarimu beza kandi bagenzura uko batanga amasomo buri gihe.

Abayobozi b'amashuri i Rwamagana biyemeje guhangana mu bizamini rusange.
Abayobozi b’amashuri i Rwamagana biyemeje guhangana mu bizamini rusange.

Alphonsine Murekatete uyobora ishuri ryitwa Lycée du Lac Muhazi benshi bita ASPEJ nawe ngo nta mpungenge afite kuri icyi cyemezo, ahubwo ngo ni uburyo bwiza bwo kuzamura imyigishirize ku ishuri rye.

Agira ati “Kuva ibizamini bizategurwa hagendewe kuri gahunda ya minisiteri, turasanga nta kibazo bizaduteza, ahubwo bizadufasha gukomeza gutegura abanyeshuri neza dore ko n’ubundi dusanzwe dustindisha neza. Ibi bizatera abanyeshuri bacu kwiga nabo bazi ko bazabazwa n’abarimu batamenyereye bityo bige bitegura guhangana.”

Uyu muyobozi wa ASPEJ yasabye abanyeshuri biga ku ishuri rye kuzagaruka ku ishuri biteguye kwiga cyane kandi bakajya bakora imyitozo yose nk’abitegura koko guhangana n’abandi mu kizamini rusange ku rwego rw’akarere kose.

Mutangana Olivier yavuze ko hataranozwa neza gahunda y’uko ibizamini bizategurwa bikanagenzurwa ngo hatazabaho abarimu bakwereka abanyeshuri babo ibizamini ngo bazatsinde. Ibi ariko ngo bizategurwa neza mu gihembwe cya kabiri, ibizamini bizakorwe byaranonosowe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka