Abarimu bazatsindwa icyongereza bazasimbuzwa abandi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, arasaba abarimu gukurikirana neza amasomo y’icyongereza bahabwa, kuko igihe kizagera bagahabwa ikizamini, abazatsindwa bagasimbuzwa abandi.

Ibi Harebamungu Matias yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 24/01/2013, mu nama y’uburezi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, yari yatumiwemo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amakuru, ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu ntara bafite ibijyanye n’uburezi mu nshingano zabo.

Dr Harebamungu yasobanuye ko ubu abari kurangiza za kaminuza bose bize ishuri ryigisha icyongereza muri za Kaminuza n’amashuri makuru (EPLM) bityo ngo bakaba bashobora kwigisha neza cyane muri urwo rurimi.

Abashinzwe uburezi mu majyaruguru bitabiriye inama yabahuje n'umunyamabanga wa Leta muri MUNEDUC.
Abashinzwe uburezi mu majyaruguru bitabiriye inama yabahuje n’umunyamabanga wa Leta muri MUNEDUC.

Ibi kandi ngo niko bimeze ku banyeshuri bari kurangiza amashuri yisumbuye, kuko ngo batangiye icyongereza mu mashuri abanza, bityo rero ngo abarimu bazagaragaza ubumenyi bucye mu cyongereza kandi barahawe amasomo ahagije bashobora kuzasimbuzwa abandi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yirinze gutangaza igihe ibi bizabera, gusa avuga ko atahisha ko iki gihe kizashyira kikagera.

Muri iyi nama y’uburezi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, haganawe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana ngo ni uko batatanze agahimbazamusyi k’abarimu, abasaba no guhagurukira ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bata ishuri bakajya gupagasa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyamasheke uyu mugabo yariye iminwa karahava.HE avuga ko bakoze ibintu bya kenyege amusubiza asa nubyemera ati"Murakoze HE"

BIKINI yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Njye mbona uyu mugabo azi guhana gusa ariko ingufu ashyira mu kumenya nibura ibibazo by’abarimu dore ko kubikemura atabishobora mbona ntazo. None se wowe uwabuze icyo avuga mu mushyikirano bamubajije ibibazo biri muri SACCO y’abarimu niwe, HE yamubariza imbere y’abaturage akarya iminwa! Sindagura ndagena, mbona akazi kazamunanira mbere y’uko yirukana aba barimu. Erega ni uko atabizi cyangwa abikora ku bushake, ikirima ni ikiri mu nda, ubu se umuntu azajya kwiga icyo cyongereza agifate kandi yaburaye? azagira courage yo kwiga se yarwaje bwaki? azakora etude ate se yasabye inguzanyo muri SACCO akayimwa kandi yashakaga kwikorera agashinga! Mana tabara abarimu ubakure ku gisuzuguriro kandi ari Intore zikwizihiye.

sehene yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Mineduc nijye ikoresha Democraty,begere abantu,aho gufata ibyemezo bicaye mu biro.
ikindi bamenye ko umunyarwanda wese yifuza ku minuza nkabo,bumva bazasimburwa nabande ko ntagahora gahanze.

Uwikeza Clementine yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Nshima ko uyu mugabo azi gutangaza ibihano azafatira abarezi nyamara gusobanura ibibazo biri muri enseignement byaramunaniye. E.g: I Nyamasheke ntiyariye indimi imbere ya H.E! So, nabanze akosore ibibazo birimo abone ahane.

So what! yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka