Abarimu batazi Icyongereza bashobora kuzirukanwa nk’ababujuje amashuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza ko bwashyira ingufu mu kwiga icyongereza kuko uzaba atakizi neza mu bihe biri imbere azirukanwa kimwe n’abirukanwe kubera kutuzuza amashuri.

Valerie Hakizimana; umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe uburezi, avuga ko mu myaka iri imbere abazaba batazi uru rurimi bazirukanwa kuko arirwo rurimi bari kwigishamo. Ati: “nk’uko abarimu b’aba D4 batari bujuje amashuri yabo birukanwe muri primaire, niko noneho abatazi icyongereza bagiye nabo kwirukanwa”.

Hakizimana asaba ko aba barimu batapfusha amahirwe bahawe yo kwiga icyongereza ku buntu. Ati: “mwashyiriyeho aba mentors babafasha mu cyongereza mukige kandi bajye babakoresha ikizamini kuko mu bihe biri imbere hazabaho ikizamini ku rwego rw’igihugu uzatsindwa azirukanwa ku kazi”.

Akaba asaba ko abayobozi b’ibigo mu gushaka abarimu bakora ku bigo bayoboye bajya babanza bakabakoresha ibizamini byakwerekana niba mu by’ukuri bazi neza icyongereza kuko ngo iyi gahunda yo guhugura itazahoraho.

Kimwe mu bizamini bitagakwiye kubura kuri aba basaba akazi ni ikizamini cyo kubazwa (interview) maze bakumva niba bazi ururimi bazigishamo. Ikindi ni uko ngo bashobora kubasaba kwigisha isomo runaka mu cyongereza bakumva niba koko bazi neza icyongereza. Akaba abona ibizamini bindi bakoreshwa kugirango babone akazi bidahagije.

Mu mwaka w’2009 nibwo mu mashuri mu Rwanda batangiye gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’icyongereza. Iyi gahunda yaje itunguye bamwe mu barimu kuko bagaragazaga ko bitazaborohera kwigisha muri uru rurimi cyane ko abenshi bari bamaze igihe mu gifaransa.

Mu gukemura iki kibazo mu mwaka wa 2010 Leta y’u Rwanda ikaba yarageneye abarimu gahunda yo kwiga icyongereza kuko nibura ku bigo bibiri byegeranye babigeneye umwarimu umwe ubigisha icyongereza.

Ubu amashuri yose ategetswe kwigisha mu cyongereza usibye abo mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka