Abanyeshuri b’i Nyagasambu baremeye umukecuru wagizwe incike na Jenoside

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu bafatanyije n’abarezi babo baremera umukecuru wagizwe incike na Jenoside. Bamwubakiye igikoni, bakorera urutoki rwe, banamuhingira umurima bawuteramo ibishyimbo kandi ngo bazabibagara banabisarure.

Aba banyeshuri ngo bafashe uyu mwanzuro bamaze kuganirizwa n’umutahira w’intore mu karere ka Rwamagana abasobanurira ko ari bo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza kandi ko aribo bazashakira igihugu ibisubizo by’ibibazo byose gifite ndetse n’ibizaza mu gihe bazaba babaye bakuru.

Bamwe muri aba banyeshuri bakiri bato ngo baritaye mu gutwi maze biyemeza gutangira gukemura ibibazo bya hafi y’aho bigira, biyemeza gushishikaza bagenzi babo bakaremera umukecuru witwa Xaverina Nyiramatashya uturanye n’ishuri ryabo, ariko akaba ari incike yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo aba bana bakiri bato, bagize igitekerezo cya kigabo.
Nubwo aba bana bakiri bato, bagize igitekerezo cya kigabo.

Emmanuel Habyarimana uyobora ishuri rya Nyagasambu avuga ko abana ubwabo aribo babwiye umwarimu wabo ko bashaka kugeza igitekerezo ku bandi bo mu kigo cyose bakagira icyo bakora mu gutangira gukemura ibibazo by’iwabo nk’uko bari babishishikarijwe n’abatahira b’Intore muri Rwamagana.

Aba bana ngo bumvaga bazafasha uwo mukecuru w’imyaka 62 bakamuhingira bakanamuvomera amazi, ariko abarimu babo babateye ingabo mu bitugu bakusanya amafaranga ibihumbi 70 banamwubakira igikoni kuko ngo yatekeraga mu nzu araramo kandi bagasanga bitabereye ndetse binabangamiye ubuzima bwe n’umutekano.

Ukuriye Itorero ry’igihugu mu karere ka Rwamagana, Cyuma Jean Claude, yavuze ko bitera ishema cyane kubona abana bato batangira kumva ko hari ibisubizo bifitemo mu bushobozi bwabo buke.

Abarimu batanze amafaranga yo kubakira Nyiramatashya.
Abarimu batanze amafaranga yo kubakira Nyiramatashya.

Umutahira Cyuma ati “Iri ni isomo rikomeye cyane kandi biratanga icyizere ko igihe Abanyarwanda twese tuzagira imyumvire yo kwishakamo imbaraga n’ibisubizo by’ibibazo byacu tuzacyemura byinshi.”

Bwana Cyuma aravuga kandi ko intore zose zigenda zigira imyumvire myiza ya kijyambere, akaba yizeye ko mu myaka iri imbere ubwo Abanyarwanda benshi bazaba baranyuze mu itorero bari guhigura ibyo bahize u Rwanda ruzatera imbere mu buryo bwihuse.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashakagufasha uwomukecyuru murakoze

alise mbera yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka